Amissi Cédric yasabye imbabazi Umuryango mugari wa Kiyovu Sports nyuma y’ibihano yafatiwe kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mikino ya Shampiyona ya Gasogi United na Al-Merreikh.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025 ni bwo hagaragaye ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buhagarika Amissi Cédric imikino ibiri ndetse uyu mukinnyi anamenyeshwa ko yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni.
Ibi bihano Amissi yafatiwe, byatewe n’imyitwarire mibi yamugaragayeho mu mikino ibiri Urucaca ruheruka gukina ya shampiyona na Gasogi United na Al-Merreikh. Uyu musore ubwo yasimburwaga kuri iyi mikino yombi, yakuyemo igitambaro cy’akapiteni, maze agikubita hasi kubera umujinya.
Nyuma yo gufatirwa ibi bihano, Cédric yaciye bugufi asaba imbabazi umuryango mugari wa Kiyovu Sports. Yavuze ko nta kindi kihishe inyuma yo kuba yarakubise hasi igitambaro cy’abakapiteni ahubwo ko ari uburakari yari yagize.
Amissi yakomeje avuga ko muri iyi mikino ibiri we na begenzi baheruka gukina, yabababaje ku kigero cyo hejuru ari na yo mpamvu biri mu byatumye yisanga yaguye mu ikosa ry’iyi myitwarire yamugaragayeho.
Yasabye imbabazi abafana, bagenzi be b’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi, abizeza ko ibyamugaragayeho bitazongera ukundi. Yakomeje avuga ko ikipe ivuze byinshi kuri we. Yavuze kandi ko inkunga umuryango wa Kiyovu wamuhaye, isobanuye byinshi kuri.
Muri ubu butumwa yacishije kuri Instagram, Amissi yavuze ko yigiye kuri aya makosa kandi yizeza Abayovu bose ko nava mu bihano azagaruka ari mushya.
Ubwo yasimbuzwaga ku mukino uheruka wa Al-Merreikh, abafana bababajwe cyane n’uko yitwaye ndetse bamwe bamwibutsa ko atari we wagakwiye kuba agaragarwaho n’iyi myitwarire nk’umukinnyi mukuru.

UMUSEKE.RW
