Ikipe y’Ingabo yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingi 2025, habaye imikino ibiri y’umunsi wa Cyenda wa shampiyona y’abagabo y’Icyiciro cya Mbere. Uwari uhanzwe amaso n’abakunzi b’iyi shampiyona, ni uwabereye mu Mujyi wa Kigali kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.
AS Kigali yari yakiriye umukino, nta mpinduka yari yakoze mu bakinnyi 11 batsinze Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa Munani mu gihe ikipe y’Ingabo yari yagaruye Niyigena Clèment, Mamadou Sy na Byiringiro Gilbert ariki ntiyari ifite Ronald Ssekiganda wagize imvune itamwereraga gukina uyu mukino.
Biciye ku mupira uteretse watewe neza na Ruboneka Bosco ku munota wa 40, APR FC yasoje iminota 45 y’igice iri imbere n’igitego 1-0 ariko abasore ba Mbarushimana Shaban ubwo bagarukaga nta bwo batinze kubona inshundura.
Mbere gato y’uko igice cya Mbere kirangira, ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yashoboraga kubona igitego ariko uburyo Prince yabonye ashatse kurenza umupira Pierre, uyu munyezamu awushyira muri koroneri itagize icyo itanga.
Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Abanya-Mujyi ntibatinze gusubiza kuko ku munota wa 48 bari babonye inshundura ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier ku mupira wari uturutse muri koroneri maze uyu musore awushyira mu izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre.
Ibintu byahise bihindura isura kuri Kigali Pelé Stadium ndetse AS Kigali itangira gushaka ubundi buryo bwashoboraga kuyihesha ikindi gitego. Ku munota wa 78 iyi kipe yabonye uburyo bwiza ku mupira wari utanzwe na Moloko ku ruhande rw’iburyo ariko Rudasingwa Prince awuteresheje umutwe uca hejuru y’izamu.
Ikipe y’Ingabo mu kongera imbaraga mu gice cy’imbere, yakuyemo Hakim Kiwanuka, Denis Omedi, Lamine Bah na William Togui bahise basimburwa na Djibril Quattara, Iraguha Hadji, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy. Aba basabwaga gutanga byose bya bo kugira ngo ikipe ya bo itahane amanota yuzuye ariko bikomeza kuba ingume.
Guhera mu minota 80 kuzamura, AS Kigali yakomeje kuba nziza ibifashijwemo cyane na ba myugariro ba yo bari bahagaze neza na Rudasingwa Prince wagoye cyane ba myugariro ba APR FC n’ubwo kubona izamu byanze.
Iminota 90 y’umukino yaje kurangira amakipe yombi agabanye amanota ku gitego 1-1 bituma ikipe y’Ingabo ihita igira amanota 15 mu gihe Abanya-Mujyi bo bagize Icyenda bahita bafata umwanya wa Munani by’agateganyo.
Undi mukino wabaye, ni uwahuje Etincelles FC yanganyije na Mukura VS igitego 1-1 kuri Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu.






UMUSEKE.RW
