Ibitego bya Ronald Ssekiganda, William Togui na Mamadou Sy byafashije ikipe ya APR FC kunyagira Rayon Sports ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa 7 wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Wari umukino wakinnye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, muri Stade Amahoro aho abafana bari bakureye ngo barebe urwego amakipe yabo ariho.
APR FC yari imaze imikino ibiri yikurikiranya itazi uko amanota atatu asa nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports 0-0, yananganyije na Rutsiro 1-1.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR FC, Umutoza Mukuru wa APR FC, Abderrahim Talib, yahisemo kwitabaza:Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude wari Kapiteni, Ssekiganda Ronald, Ruboneka Jean Bosco, Dauda Yussif, Hakim Kiwanuka Mugisha Gilbert na William Togui.
Saa cyenda n’iminota ine nibwo umusifuzi, Kayitare David, yahushye mu ifirimbi atangiza umukino, maze Habimana Yves wa Rayon Sports ahereza bagenzi be.
Abakinnyi Umutoza w’Agateganyo wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yahisemo kubanza mu kibuga barimo: Pavelh Ndzila, Serumogo Ali wari Kapiteni, Musore Prince, Youssou Diagne, Emmanuel Nshimiyimana, Richard Ndayishimiye, Seif Niyonzima, Abedi Bigirimana, Yves Habimana, Tambwe Gloire na Bassane Aziz.
Ku munota wa kane w’umukino, Dauda Yussif wa APR FC yatangiye kwerekana ibimenyetso ko iyi kipe y’Ingabo ititeguye kubura amanota atatu.
Uyu Munya-Ghana, yarekuye ishoti riremereye ariko rinyura impande y’izamu gato cyane.
Umukino wakomeje ikipe y’ingabo z’igihugu irema uburyo bw’inshi imbere y’izamu rya Gikundiro, nkaho Nshimiyimana Yunnusu yarekuye ishoti ku mupira waruvuye muri koroneri gusa ba myugariro ba Rayon Sports baratabara, ku munota wa 15.
Ku munota wa 27, Ronald Ssekiganda wa APR FC yafunguye amazamu, atsinda igitego ku mupira wuturutse muri koroneli yari itewe na Ruboneka Jean Bosco.
Uyu mugande yasatiriye umupira n’ukuguru maze atera ishoti, umuzamu Pavel ntiyamenya aho umupira unyuze.
Bidatinze ku munota wa 36, abafana ba APR FC ari nabo bari benshi muri Stade urebeseheje ijisho, bongeye guhaguruka ubwo Hakim Kiwanuka yarekuraga ishoti riremereye ubundi Pavelh Ndzira akananirwa kuwufata umupira, yawuruka ugasanga William Togui agahita atsinda igitego cya kabiri.
Igice cya mbere kirangira APR FC iyoboye n’ibitego 2-0 Rayon Sports.
Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ikora impinduka havamo abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Seif , Serumogo Ali Omar na Habimana Yves, hinjira mu kibuga Ishimwe Fiston, Rushema Chris na Tony Kitoga.
Ku munota wa 65 Rayon Sports yongeye gukora impinduka mu kibuga havamo Tambwe Gloire nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune hajyamo Harerimana Abdoulaziz.
APR FC nayo yahise ikora impinduka havamo William Togui na Mugisha Gilbert hajyamo Mamadou Sy na Denis Omedi.
Mamadou Sy yatangiye guhindura byinshi mu mukino, ahanini binyuze mu gitutu yashyiraga kuri ba myugariro ba Rayon Sports.
Ku munota wa 70 w’umukino Pavelh Ndzila tashatse gucenga, umupira awuburira mu maguru, Mamadou Sy yihambura umuzinga w’ishoti maze umupira ugonga igiti cy’izamu.
Uyu Munya-Mauritanie washakaga igitego yaje kugitsinda ku munota wa 93 w’umukino nyuma y’uko Rushema Chris asubije umupira inyuma nabi.
Sy wa APR FC yahise acenga umunyezamu Pavelh Ndzila, asigarana areba inshundura maze abanza guhagurutsa abafana mbere yo gutsinda igitego
Umukino warangiye APR FC itsinze 3_0 Rayon Sports.
Iyi ntsinzi yatumye ikipe y’ingabo ifata umwanya wa kane n’amanota 11 , ikaba irushwa na Police FC ya mbere amanota atandatu ku rutonde rwa Shampiyona rw’agatenganyo.
Ku munsi wa munani wa Shampiyona, APR izajya kuri Stade Ubworoherane gukina Musanze FC tariki 22 Ugushyingo. Tariki ya 23 Ugushyingo Rayon Sports izakira AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi, Etincelles yanganyije na Rutsiro, Gorilla itsindwa na Amagaju, 1-0.
Muhanga itsindwa na Marines FC, 2-0, Gasogi United itsinda Mukura VS, ibitego 2-0, naho Musanze itsinda Gicumbi FC ibitego 3-2.
Ku Cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2025,Kiyovu Sports izakira Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
