APR FC yashyize hanze ibiciro bya “Derby”

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu gihe habura iminsi hafi itanu ngo yakire Rayon Sports, ikipe y’Ingabo yashyize hanze ibiciro byo kureba uyu mukino ufatwa nk’uyoboye indi yose muri shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League].

Ikipe y’Ingabo ibicishije kuri X ya yo, yatangaje ko kwinjira kuri uwo mukino, ari 2000 Frw ahasigaye hose [hejuru], 3000 Frw ahasigaye hose [hasi], ibihumbi 15 Frw ahazwi nko muri classis seat, ibihumbi 30 Frw mu cyubahiro, ibihumbi 50 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga [V.VIP].

Abazicara ahazwi nka Business suit, bazishyura ibihumbi 70 Frw, abazicara ahazwi nko myanya ya kiyobozi [executive seat], bazishyura ibihumbi 100 Frw mu gihe abifuza kuzagura itike zizwi nka sky box, bazishyura 2,000,000 Frw.

Hatangajwe kandi ko nyuma ya tariki ya 7-8 Ugushyingo 2025, amatike ya 2000 Frw azaba 3000 Frw mu gihe aya 3000 Frw azaba agurwa 5000 Frw. Abifuza kugura amatike basabwa guca kuri *669*5#.

Izi kipe zombi zigiye guhura, Rayon Sports iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 13 mu mikino itandatu imaze gukina mu gihe APR FC iri ku mwanya wa munani n’amanota umunani n’ibirarane by’imikino ibiri itakiniye igihe ubwo yakinaga amarushanwa Nyafurika ya CAF Champions League.

APR FC yatangaje ibiciro by’amatike ku mukino wa Rayon Sports
Ikipe y’Ingabo imaze imikino ibiri nta manota atatu ibona
Umukino wa APR FC na Rayon Sports, ni wo uzana abafana benshi muri Stade Amahoro

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi