Ikipe y’Ingabo yasitariye mu Karere ka Rubavu nyuma yo kunganya na Rutsiro FC igitego 1-1 mu gihe Police FC yo yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Mukura VS igitego 1-1.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025, hakomeje imikino y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo. Umwe mu yari ihanzwe amaso, ni uwahuje Rutsiro FC na APR FC kuri Stade Umuganda iherereye mu Karere ka Rubavu.
Ikipe y’Ingabo yahabwaga amahirwe kuri uyu mukino, yabanje kubona igitego cyatsinzwe na Denis Omedi ku munota wa 34 ariko abasore ba Bizumuremyi Radjabu baza kucyishyura ku munota wa 42 kuri penaliti yari ikorewe Obus Godspower maze yinjizwa neza na Nizeyimana Jean Claude “Rutsiro”.
Iminota 90 y’umukino, yaje kurangira nta yindi kipe yongeye kubona izamu ry’indi, bituma amakipe yombi agabana amanota n’igitego 1-1. Wabaye umukino wa Kabiri wikurikiranya amakipe yombi aganya, nyuma y’uko ku munsi wa Gatanu wa shampiyona, ikipe y’Ingabo yari yanganyije na Kiyovu Sports 0-0 mu gihe Rutsiro FC yari yanganyije na Musanze FC igitego 1-1.
Mu Mujyi wa Kigali ho, Police FC yaguye miswi na Mukura VS zinganya igitego 1-1. Abashinzwe Umutekano, batsindiwe na Ishimwe Christian ku mupira mwiza yari ahawe na Kwitonda Alain ‘Bacca’ mu gihe abo mu Karere ka Huye, batsindiwe na Jordan Dimbumba.
Byatumye ikipe ya Police FC yari itaratsindwa umukino n’umwe, ikomeza kuyobora shampiyona n’amanota 16 kuri 18 imaze gukinira. Muri iyi mikino yose, ifitemo intsinzi eshanu no kunganya kumwe byabaye uyu munsi.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ni uwhuje Amagaju FC na Musanze FC kuri Stade Kamena yo mu Karere ka Huye. Abanya-Musanze babifashijwemo na Hussein Shaban ‘Tchabalala’ na Charles Nonso, batsinze iyo mu Bufundu ibitego 2-0.
Ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, hateganyijwe imikino itatu izaba isoza umunsi wa Gatandatu wa shampiyona. Marines FC izaba yakiriye Rayon Sports Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda.
Indi mikino iteganywe, ni uzahuza Gicumbi FC na Etincelles FC Saa Cyenda z’amanywa mu gihe AS Kigali izaba yakiriye Kiyovu Sports Saa Kumi nEbyiri n’igice z’iumugoroba. Ni imikino yombi izabera kuri Kigali Pelé.
Imikino ibiri yindi yamaze gukinwa, ni uwo Gasogi United yatsinzemo AS Muhanga igitego 1-0 n’uwo Gorill FC yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-1.







UMUSEKE.RW

Pretty! This has been a really wonderful post. Many thanks for providing these details.
I just like the helpful information you provide in your articles
There is definately a lot to find out about this subject. I like all the points you made
Saved as a favorite, I really like your blog!
you’re really a good webmaster. The web site loading speed is incredible. It seems that you are doing any unique trick. In addition, The contents are masterpiece. you’ve done a magnificent job on this topic!
of course like your web site however you have to check the spelling on quite a few of your posts. A number of them are rife with spelling problems and I to find it very troublesome to inform the reality nevertheless I will surely come back again.
Have you ever thought about including a little bit more than just your articles? I mean, what you say is fundamental and all. However imagine if you added some great graphics or videos to give your posts more, “pop”! Your content is excellent but with images and clips, this website could definitely be one of the very best in its field. Great blog!