Nyuma yo kunganya na Rutsiro FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona, ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bwatangaje ko umusifuzi wo hagati atababaniye neza.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025, hakomeje imikino y’umunsi wa Gatandatu yashampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru.
Ikipe y’Ingabo yari i Rubavu, yanganyije na Rutsiro FC igitego 1-1 ariko ntiyanyurwa n’ibyemezo by’umusifuzi wawuyoboye hagati mu kibuga.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Chairman wa APR FC, Brig. Gen, Déo Rusanganwa, yavuze ko kwimwa penaliti bo babonaga ko umusifuzi yakabaye atanga ku ruhande rw’ikipe y’Ingabo, byakozwe ku bushake kuruta uko ari ukwibeshya.
Ati “Ni umukino twashobora gutsinda ariko uko wagenze namwe mwabibonye. Igitego twatsinzwe ni penaliti yatanzwe kandi nta kosa ryabereye mu rubuga rw’amahina nkurikije uko njye nabibonye kandi abasifuzi ni bo bari bahegereye ku buryo bari kubibona neza kurushaho.”
“Mu gice cya kabiri twatsinze igitego baracyanga bagaragaza ko habayeho kurarira. Uze kureba neza hari abakinnyi ba Rutsiro FC inyuma, ntabwo abacu ari bo bari begereye umunyezamu umupira uva kuri Kiwanuka. Ntekereza ko mvuze ko ibyemezo byafashwe byari ubushake kurusha kwibeshya nta bwo naba ndengereye.”
Uyu muyobozi ubwo yari abajijwe niba abereye umuyobozi yandika igaragaza ko yasifuriwe nabi, yavuze ko ari icyemezo cyafatwa nyuma.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo yari yafunguye amazamu mbere, aho umupira wahinduwe na Hakim Kiwanuka mu rubuga rw’amahina, wavuyemo igitego cyatsinzwe na Denis Omedi ku munota wa 33.
Nyuma y’iminota umunani, Rutsiro FC yahawe penaliti yinjijwe na Nizeyimana Jean Claude. Ni penaliti yatanzwe n’umusifuzi wo hagati Ngabonziza Jean Paul nyuma y’uko Niyigena Clément yari amaze gukurura Mumbere Mbusa Jérémie inyuma y’urubuga rw’amahina mu gihe Obus Godspower wakurikiye umupira, yacenze Ngabonziza Pacifique wa APR FC, ahita agwa mu rubuga rw’amahina amunyuze inyuma.
Ubundi buryo bwagarutsweho muri uyu mukino ni igitego cyatsinzwe na William Togui n’umutwe ku mupira wahinduwe na Hakim Kiwanuka ku munota wa 76, ariko umusifuzi wo ku ruhande, Karangwa Justin agaragaza ko habayeho kurarira.

UMUSEKE.RW
