Biciye mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango ba AS Kigali, iyi kipe yabonye Komite Nyobozi nshya iyobowe na Jean Chrysostome Rindiro.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango ba AS Kigali, yabereye muri salle y’inama y’Umujyi wa Kigali.
Iyi Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe, yari ifite Ingingo imwe yo gukora amatora ya Komite Nyobozi nshya.
Jean Chrysostome Rindiro wari umukandida umwe rukumbi, ni we watorewe kuyobora iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.
Visi Perezida, yagizwe Kankindi Anne-Lise mu gihe Umunyamabanga Mukuru yabaye Habanabakize Fabrice.
Abandi bari muri Komite Nyobozi, ni Harindintwari Jonathan wagizwe Umujyanama mu bya Tekiniki, Habiyakare Chantal yagizwe umubitsi mu gihe Sangano Yves yagizwe Umujyanama mu by’Amategeko.
Iyi Komite Nyobozi yasimbuye iyari iyobowe na Shema Ngoga Fabrice watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

UMUSEKE.RW
