Nyuma yo kumara amezi abiri batazi umushahara ndetse bicwa n’inzara, abakinnyi ba Muhazi United WFC, bahisemo guhagarika imyitozo mu gihe cyose batarahambwa.
Mu gihe shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere igeze ku munsi w yow a Gatanu, amwe mu makipe akomeje kugorwa n’ikibazo cy’amikoro make.
Muri ayo makipe, harimo na Muhazi United WFC yo mu Burasirazuba. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ahamya ko abakinnyi baberewemo imishahara y’amezi abiri n’agahimbazamusyi kamwe.
Mu rwego rwo kugira ngo babashe kwishyurwa, abakinnyi bahagaritse imyitozo guhera ku wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo 2025 kugeza uyu munsi. Amakuru avuga ko Ingengo y’Imari y’Uturere dusanzwe dutera inkunga amakipe ya Muhazi United na Muhazi United WFC, izaza muri Mutarama 2026.
Ibi birasobanura ko Perezida w’aya makipe yombi, Nkaka Mfizi ari we uri kwikoramo kugira ngo bucye Kabiri. Muhazi y’Abagore, iri ku mwanya wa 11 mu makipe 12 n’amanota atatu.

UMUSEKE.RW
