Bill Ruzima yoherejwe mu kigo cyita ku babaswe n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Bill Ruzima yoherejwe mu kigo ngororamuco i Huye

Umuhanzi Bill Ruzima, uherutse gutabwa muri yombi afite ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, yoherejwe mu kigo kirogora ubumara bw’ibiyobyabwenge kandi kikanafasha ababaswe na byo kubicikaho.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu musore yajyanywe muri iki kigo gukurikiranwa n’abaganga.

Dr. Murangira yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko Ruzima yoherejwe muri icyo kigo giherereye mu Karere ka Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025.

Ati: “Ni byo koko, yoherejwe mu kigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ aho agiye kwitabwaho n’abaganga kugira ngo abe yakira ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.”

Ikigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ kivurizamo urubyiruko, abagabo n’abagore, ndetse n’abakuze cyane, bose babaswe n’ibiyobyabwenge.

Uyu muhanzi yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025 akekwaho ibyaha byo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Bill Ruzima akimara gutabwa muri yombi yemereye Ubugenzacyaha ko asanzwe akoresha iki kiyobyabwenge kuva mu 2022.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka Imana y’abakundana na Munda y’Isi ni umwe mu bahanga mu muziki u Rwanda rufite, by’umwihariko akunzwe kubera ijwi rye n’ubuhanga agaragaza mu kwandika indirimbo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi