I Doha muri Qatar, intumwa za Leta ya Congo, n’iza AFC/M23 zasasinye amasezerano (Accords-cadre de Paix) akubiyemo ingingo 8 zizaganirwaho kugira ngo hasinywe amasezerano ya burundu y’amahoro hagati y’izi mpande zombi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo, 2025 ku batuye Congo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari, bakiriye indi nkuru nziza ivuye muri Qatar, ivuga ku bijyanye no kubonera amahoro aka karere kayogojwe n’intambara z’urudaca.
Benjamin Mbonimpa wari uhagarariye AFC/M23 avuga ko aya masezerano y’impande zombi arimo ingingo 8 zikubiyemo imizi miremire y’intambara ziri muri Congo.
Yavuze ko izo ngingo zizaganirwaho kugira ngo hagerwe ku masezerano rusange y’amahoro. Mu bizaganirwaho ni inzira n’igihe ibyo bizashyirwa mu bikorwa n’abazabikora. Yavuze ko muri aya masezerano nta yindi inzitizi izagaragazwa ku biri ku kibuga, nta kintu na kimwe kindi kizakorwa kugera izo ngingo 8 ziganiriwe hagasinywa amasezerano y’amahoro.
Yagize ati “Abaturage bacu bakomeze kwihangana, inzira iracyari ndende.”
Uko bihagaze ku kibuga, AFC/M23 igenzura igice kinini cy’Intara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo, ni na yo ifite imijyi minini y’izo Ntara ari yo Goma na Bukavu. Ingabo za leta n’abo zifatanya bakomeza kugaba ibitero byo gusubirana ibyo bice ariko byarananiranye.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, tariki 13 Ugushyingo, 2025 ku rubuga rwayo yanditse ko yarungurutse mu masezerano asinywa hagati ya AFC/M23 na leta ya Congo, basanga impande zombi zitumvikana ku buryo biriya bice bigenzurwa n’inyeshyamba bizacungwa.
Amakuru yari yagiye hanze mbere yavugaga ko AFC/M23 isaba kugumana hariya yafashe mu rwego rwo kugerageza ko Congo yayoborwa mu buryo Intara zigenga (FEDERATION STATE), ibyo Congo yo ntibyemera ishaka ko hariya hasubira ubuyobozi bwa leta, ikaba ari yo ihagenzura.
Izindi mpaka ngo ziri ku buryo hariya hazacungirwa umutekano, aho bisaba ingabo zidafite aho zibogamiye zizahaba mu gihe runaka kugera habonetse ubutegetsi bwa Leta.
Congo kandi yiyemeje ko biriya bice bigenzurwa n’inyeshyamba igihe zizaba zihavuye, izashyiraho gahunda yihariye yo kuhateza imbere nk’ahantu hayogojwe n’intambara.
Mu muhango wo gusinya aya masezerano kuri uyu wa Gatandatu, Massad Boulos Umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibera muri Africa no mu Barabu, yavuze ko leta zunze Ubumwe za America zakoze cyane zifatanyije na Qatar, Africa yunze Ubumwe na Togo, n’ibindi bihugu nk’Ubufaransa n’Ubwongereza, n’abandi, avuga ko uyu munsi ari amateka mu buryo butandukanye.
Ati “Uyu munsi ni akanya k’amateka, ni amateka mu buryo bwinshi, aya masezerano ni intangiriro, ni igihe cyo gutangira ariko turabizi ko mu mpera bizatanga umusaruro.”
Yavuze ko aya masezerano ari imwe mu nkingi z’umushinga muremure w’amahoro, aho inkingi ya mbere ngo ari amasezerano yasinyiwe i Washington DC hagati y’u Rwanda na Congo, n’amasezerano yo Guhuza Akarere mu buryo bw’Ubukungu na yo aherutse gusnywaho muri America.
Massad Boulos yavuze ko ariya masezerano azasinywa n’abakuru b’ibihugu by’umwihariko Perezida Paul Kagame na Perezida Antoine Felix Tshisekedi mu gihe minsi mike iri imbere.
Aya masezerano akurikiye Imbanzirizamushinga y’Amasezerano y’Amahoro yasinywe hagati ya AFC/M23 na leta ya Congo tariki 19/07/2025 ariko ntacyo byahinduye ku kibuga, Congo yakomeje kugaba ibitero by’indege z’intambara, na drone mu bice bigenzurwa na AFC/M23, ni na ko Congo yashinje AFC/M23 kurenga kuri ayo masezerano ikagaba ibitero ikanafata ibindi bice.

UMUSEKE.RW
