Indege ivuye i Kinshasa yakoze impanuka igeze muri Lualaba

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Indege yari ivuye i Kinshasa yakoze impanuka

Indege yari ivuye i Kinshasa itwaye intumwa za Ministeri y’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze ku kibuga cy’indege cya Lualaba.

Amakuru avuga ko mu bari muri iyi ndege ntawabuze ubuzima kuko umuriro wahereye mu gice cy’inyuma, amashusho agaragaza abari mu ndege basohoka bwangu ubwo ikibatsi cy’umuriro cyarimo kiyongera.

Iyi mpanuka y’indege yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo, 2025 ku kibuga cy’indege cya Kolwezi, umurwa mukuru w’Intara ya Lualaba.

Hari amakuru avuga ko iyi ndege yatangiye kugira ibibazo bya technique ikiri mu kirere. Abashinzwe kuzimya inkongi babashije kuzimya uyu muriro.

Icyago cyahitanye ubuzima bw’abantu 40

Ku wa Gatandatu muri iriya Ntara ikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ishyano ryaraguye, ubwo ikirombe cyagwiraga imbaga y’abantu benshi hagapfa abagera kuri 40 nk’uko Radio Okapi ibivuga mu mibare y’agateganyo.

Iyi mpanuka yabereye mu kirombe cya Mulondo, mu gace ka Kawama muri Teritwari ya Mutshatsha, muri iriya ntara ya Lualaba.

Radio Okapi ivuga ko abantu 40 bapfuye, imirambo yabo 34 ikaba ikiri mu buruhukira bw’ibitaro, mu gihe abandi bene wabo babatwaye kubashyingura.

Nta mibare ya nyuma iratangwa ku bagwiriwe n’icyo kirombe, dore ko hari abavugaga ko abapfuye bagera kuri 70 abandi bakavuga abarenga 100.

Kiriya kirombe cya Mulondo, giherereye muri Km 42 uvuye mu mujyi wa Kolwezi, ku cyicaro cy’Intara ya Lualaba, ni ahantu higanje ubucurkuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwa gakondo n’abaturage badafite ingamba z’ubwirinzi zihagije.

Amakuru avuga ko abacukuraga amabuye mu buryo butemewe bakwiriye imishwaro bahunga urusaku rw’amasasu y’abarinda icyo kirombe, bahungira aho barunze ibitaka babirusha uburemere bigwira abari hasi mu kirombe.

Kugeza ubu ntacyo leta ya Congo yatangaje kuri iriya mpanuka.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi