Bugesera: Bibukijwe ko umusarani mwiza urinda kwibasirwa n’indwara

Yanditswe na MURERWA DIANE
Ubwiherero bubakiwe

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera basabwe kuzirikana umuco wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa no kubugirira isuku, kuko birinda indwara nyinshi n’ibihombo bituruka ku burwayi.

Babisabwe ku wa 19 Ugushyingo 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Musenyi.

Uyu Munsi Mpuzamahanga watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2011, kuri iyi nshuro wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Isuku mu isi ihinduka, ubwiherero ni ngombwa igihe cyose.”

Ingo 125 zahawe amabati yo gusakara ubwiherero n’ibikoresho by’isuku, bibutswa ko bafite inshingano zo kurinda imiryango yabo umwanda.

Abaturage babwiwe kandi ko kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa ari ishoramari rirambye, kuko bituma bagira amagara mazima bityo bakabasha no kwiteza imbere.

Basobanuriwe ko umusarani wujuje ibyangombwa ugomba kuba ufite umwobo, idali rikomeye, wubakiye, usakaye, ukinze kandi ushobora gusukurwa ku buryo bworoshye.

Bamwe mu baturage bahawe bagaragaje ko ubushobozi buke bwo kutabasha kwiyubakira ubwiherero bwatumaga barwaragurika kubera umwanda.

Munganyimana Joselyne wo mu Mudugudu wa Cyeru yagize ati: “Icya mbere ni ubumenyi twungutse bugamije guhindura imyumvire, kugira ngo ubwiherero bwacu bube bwiza butadutera indwara.”

Ntacyobandusha Jean Baptiste yashimye abagiraneza bamwubakiye umusarani, kuko uwo yari yaragondagonze wari utindishijwe ibiti, nabyo bidafashije; mu mvura bakaba banyagirwaga.

Yagize ati: “Iyo nakeneraga kujya ku bwiherero nijoro, nagorwaga no gukora urugendo njya kubutira.”

‎Eric Cyubahiro, Umuyobozi muri Water Aid Rwanda, yavuze ko bagenda batanga amabati yo gufasha abatishoboye kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Yavuze ko by’umwihariko mu Murenge wa Musenyi hari n’umushinga wo kubaka umuyoboro w’ibirometero 21.5 uzageza amazi meza ku baturage 30,000, amashuri n’amavuriro.

Yagize ati: “Turasaba abaturage gufata neza ibi bikorwa, ndetse no gufata ingamba zo kugira isuku n’isukura aho umuntu agenda hose, hakiyongeraho no gukoresha ubwiherero neza.”‎

Niyongabo Jacques, Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Bugesera, yibukije abaturage ko iyo isuku yo mu bwiherero ititaweho, umuryango usiragira mu mayira ujya kwivuza inzoka n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.

Ati: “Buri Munyarwanda, umwana wiga, umugabo wubatse urugo, n’umukecuru, agomba kugira uburenganzira ku bwiherero bwizewe.”

Muri uyu mwaka, mu Karere ka Bugesera habaruwe ingo 313 zidafite ubwiherero; muri zo, ingo 161 zimaze kububona. Habaruwe kandi ingo 973 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa; muri zo, ingo 448 zimaze kubuvugurura.

Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko ingo zisigaye zigishishikarizwa gukemura ibi bibazo kugira ngo zirusheho kugira isuku n’isukura.

Abaturarwanda bibutswa ko kugirira isuku ubwiherero birinda kwandura indwara zituruka ku mwanda, zirimo impiswi, Cholera, macinya, Ebola, ‘infections’ n’izindi.‎

Eric Cyubahiro, Umuyobozi muri Water Aid Rwanda avuga ko isuku y’ubwiherero ari ingenzi
Abagera ku 125 bahawe isakaro ry’umwiherero
Abaturage bishimiye ko bahawe ibikoresho by’isuku
Niyongabo Jacques, Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Bugesera

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW i Bugesera

Yisangize abandi