Bugesera: Hamenwe litiro 76,000 z’inzoga zirimo iyitwa ‘Indege’

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwamennye litiro 76,000 z’inzoga zitwa Isano, Agasembuye n’iyamamaye ku izina ry’Indege zitujuje ubuziranenge, zafatiwe mu Mirenge ya Nyarugenge na Nyamata.

Izi nzoga zamenewe mu ruhame ku wa 15 Ugushyingo 2025, nyuma y’aho ubuyobozi bukoreye ubugenzuzi ku benga inzoga bagasanga inganda Dusangire Production na EKAM Ltd zakoraga inzoga mu buryo butemewe.

Uruganda Dusangire Production rwamenewe litiro zisaga 62,000. Rukorera mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare, aho rwengaga inzoga zitwa Isano n’Agasembuye.

Ubwo abayobozi b’Akarere ka Bugesera, inzego z’umutekano ndetse na Rwanda FDA basuraga uru ruganda rwahawe ibyangombwa byo gukora inzoga zikomoka ku bitoki, batunguwe no gusanga hari ibitoki bitavamo na litiro 20.

Ni mu gihe mu ruganda EKAM Ltd rwenga inzoga yitwa Indege, rukorera mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Kayumba, Umudugudu wa Kayenzi, ho nta n’igitoki cy’umuti cyahasanzwe.

Kuri uru ruganda rwamenewe litiro zisaga 14,000, abaruturiye bagaragaje ko batarabona imodoka yinjirana ibitoki, ahubwo babona izisohokana inzoga.

Hemeranyijwe ko ibyafashwe byose bimenwa, izo nganda zigafungwa, ndetse n’izindi nzoga zakozwe ziri gucuruzwa hirya no hino zikamenwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye abaturage ko kumena izo nzoga bigamije kurengera ubuzima bwabo no kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Iki ni igikorwa tugomba gukomeza gushyiramo imbaraga. Kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge ni ukurengera ubuzima bw’abaturage bacu no kubungabunga umutekano wabo.”

Yashimiye inzego zose bafatanyije gutahura amakuru y’aho izi nzoga zengerwaga, anakangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abenga izo nzoga zahimbwe amazina atandukanye babashe gutahurwa.

Yasabye kandi abacuruzi b’ibinyobwa bitandukanye kubahiriza amategeko, kudahishira ibicuruzwa bikekwa cyangwa bidafite ubuziranenge, ndetse no kwirinda kubicuruza kuko byangiza ubuzima.

Abaturage nabo basabwe kuba maso no kwirinda kunywa inzoga zose babonye mu gihe batazi icyo zikozwemo.

Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko zitazacogora mu kugenzura no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo gukumira ibyaha zishobora gutera no kubungabunga imibereho myiza y’abaturage.

Inzoga zamenewe mu ruhame

Meya Mutabazi yasabye abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi