Burera: Umugabo yafatanywe ibiro 20 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera, yafashe umugabo wari witwikiriye ijiro akinjiza mu Rwanda ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.

Yafashwe mu rukerere rwo kuri uyu wa kabiri tariki 04 Ukwakira 2025, ahagana saa 03h00, afatirwa mu Mudugudu wa Vumage, Akagari ka Murwa, aho yari amaze kurwambutsa agiye mu bikorwa byo kurukwirakwiza nk’uko Polisi ibivuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru,  IP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bashyize imbaraga mu guhangana n’ibiyobyabwenge byambutswa imipaka byiganjemo urumogi na kanyaga.

Yagize ati “Polisi ikoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyobyabwenge byaba ibituruka hanze y’Igihugu, ndetse n’imbere ni yo mpamvu tugira inama ababyishoramo kubireka.”

Akomeza agira ati “Bitewe n’ingaruka tubona z’ibiyobyabwenge, buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya. Ntidukwiye kubona umuntu ukoresha ibiyobyabwenge kandi biyobya ubwenge bw’uwabikoresheje.”

Yongeraho ko “Ababikoresha baramutse babyanze, bakabigendera kure, barushaho kugira ubuzima bwiza kandi na bamwe bashaka kubicuruza babura abakiriya (isoko) bityo bikaba intandaro yo guhomba, bakabireka.”

Polisi ishimangira ko kurwanya ibiyobyabwenge atari iby’urwego rumwe ahubwo bisaba imbaraga za buri wese, ubikoresha akabireka ndetse n’ubufiteho amakuru akayatanga kugira ngo ababigiramo uruhare bafatwe.

Icyo Amategeko avuga

Ingingo ya 263: Gukora ibikorwa
byerekeranye n’ibiyobyabwenge
cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa
nka byo.

Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura,
utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu
gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa:

1 º igifungo cya burundu n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu
(30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Uwafashwe, afungiye kuri station ya Polisi ya Butaro kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *