Bwa mbere i Rutsiro hagiye gukinirwa amarushanwa ya Triathlon

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Akarere ka Rutsiro kagiye kwakira bwa mbere amarushanwa ya Triathlon, umukino uhuriza hamwe gusiganwa ku magare, ku maguru ndetse no koga.

Aya marushanwa ya Triathlon ari mu bikorwa bitegerejwe mu iserukiramuco rikomatanyije n’imurikagurisha ryiswe Kivu Beach and Festival, riteganyijwe kubera mu Murenge wa Boneza.

Kivu Beach Expo and Festival izaba kuva ku wa 09 kugeza ku wa 15 Ukuboza 2025, mu busitani bugari bwa Palega Beach Inn, buteganye n’ikirwa cya Bugarura gituwe n’abaturage basaga 2,000.

Umukuza Jean Baptiste, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Triathlon, yabwiye UMUSEKE ko abarushanwa bazasiganwa mu birometero 20 ku magare, 5 ku maguru ndetse na metero 450 mu mikino yo koga.

Yakomeje agira ati: “Ni umukino ukurura abakerarugendo kandi ukunda gukinwa n’abanyamahanga cyane, kandi uryoheye ijisho kuwureba.”

Umukuza yagaragaje ko bari kuvugana n’abashoramari kugira ngo iri rushanwa rijye riba kenshi gashoboka, ndetse hagashingwa n’ikipe muri aka karere izajya ihatana mu marushanwa akomeye.

Ati: “Turasaba abantu kuzitabira uyu mukino, haba mu kuwureba cyangwa mu kuwukina. Abatawumenyereye bemerewe no gukina bakora amakipe: umwe akoga, undi akiruka, undi agatwara igare.”

Aganira na UMUSEKE, Yves Iyaremye, Umuyobozi wa Yirunga Ltd, yavuze ko ku bufatanye n’Akarere bateguye ibi bikorwa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kumurika ibikorwa by’ababushoyemo.

Yagize ati: “Abarushanwa bazahaguruka ku Mutuzo Lodge. Ni umwanya mwiza wo gukurura abakerarugendo no kumurika ubwiza bw’Akarere ka Rutsiro.”

Yongeyeho ko muri Kivu Beach Expo and Festival, izabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, hazabaho ibikorwa birimo amarushanwa yo gusiganwa ku maguru, kugashya  no koga.

Abazitabira bazarushanwa kandi mu mukino wa Badminton, ukinwa hifashishijwe ‘racket’ mu gutera agapira kameze nk’akarabo (volant), ndetse na Volleyball ikinirwa ku mucanga.

Hazabaho kandi gusura Inyambo zoga mu kiyaga cya Kivu zikambukiranya ikirwa, ubukerarugendo bushingiye ku ikawa, ndetse n’igitaramo kidasanzwe kizabera bwa mbere mu bwato mu Karere ka Rutsiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Dative Kayitesi, avuga ko Kivu Beach Expo and Festival bayitezeho kumurika ibyagezweho muri aka Karere, cyane cyane mu bukerarugendo.

Yagaragaje ko aka Karere gafite ahantu hakurura abakerarugendo, bakihera ijisho ibyiza nyaburanga birimo ikiyaga cya Kivu, imisozi iteye amabengeza, Pariki ya Gishwati-Mukura n’ahandi.

Yagize ati: “Ibyo rero ni ibintu bizafasha abashoramari kumva ko ishoramari bakorera mu Karere ka Rutsiro nta gihombo bashobora kugira, kuko ni akarere k’ubukerarugendo.”

Piscine izaberaho imikino yo koga muri iri rushanwa
Muri Kaysun Hotel ahazakinirwa Badminton
Abazitabira bi bikorwa bazasura ikirwa cya Bugarura kimaze kugeramo ibikorwaremezo
Meya Dative Kayitesi avuga ko Akarere ka Rutsiro gafite ibyiza nyaburanga byinshi bikwiriye gusurwa
Yves Iyaremye, umuyobozi wa Yirunga Ltd na nyiri Kaysun Hotel iri mu zigezweho muri Rutsiro
Palega Beach ahazabera imurikagurisha
Iyi Nyoni mu zizasurwa kwa Hon. Seneteri Prof Kubwimana Chrisologue
Ahazakinirwa Volley yo ku mucanga n’amarushanwa yo koga
Hazabaho kandi gusura Inyambo zoga mu kiyaga cya Kivu zikambukiranya ikirwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi