Byimana: Inyubako zimaze igihe zidakorerwamo ziri gushakirwa igisubizo

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Iyi nyubako imaze imyaka 15 kuyubaka bihagaze

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bugiye gushaka aho Ingengo y’Imali izava yo kuzuza inyubako imaze imyaka 15 imirimo yo kuyubaka ngo irangire ihagaze, bikajyana no gushakira igisubizo inyubako ebyeri zirimo iyahoze ari Urukiko, n’izakoreragamo Banki z’Abaturage ubu zidafite icyo zikorerwamo.

Inyubako Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bugiye gushakira ingengo y’imali iherereye hafi n’ibiro by’Umurenge wa Byimana.

Imirimo yo kubaka iyi nzu yatangiye mu mwaka wa 2010 uhereye ubwo, Akarere kemeza ko imaze imyaka 15 kugeza ubu ikaba yarahagaze idasakaye.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie yabwiye UMUSEKE ko iyi nyubako yagombaga guhabwa Koperative iboha Uduseke, akavuga ko byabaye ngombwa ko Koperative yimuka ijya gukorera ahandi.

Ati: ”Muri iyi Ngengo y’Imali y’Akarere nta mafaranga twateganyije yo kuzamura iyi nyubako, tuzayashyira mu Ngengo y’Imali y’Umwaka utaha wa 2025-2026.”

Rusiribana avuga ko Akarere kongeye gusubirana iriya nzu kubera ko icyo gihe kari kayigeneye Koperative iboha uduseke ubu ikaba imaze kwiyubaka ku rwego rushimishije kuko yamaze kubona ahandi ikorera.

Usibye iyi nyubako imaze imyaka 15 idindiye, iburyo bwayo hari izindi nyubako ebyeri zishaje zahoze zikoreramo ishami rya Banki y’Abaturage, indi ikaba yarakoreragamo Abakozi b’Urukiko rw’Ibanze rwa Byimana.

Na zo zibereye aho zikaba zibangamiye abakozi b’Umurenge wa Byimana n’abazituriye.

Rusiribana avuga ko inyubako yari iy’Urukiko rw’Ibanze bayiganiriyeho n’Inzego ziyifite mu nshingano zemera ko zayegurira Inzego z’Umutekano, RIB na Polisi zikayikoreramo.

Yavuze ko inyubako Banki y’abaturage yakoreragamo ikiri mu maboko y’Ubuyobozi Bukuru bwa Banki, gusa akavuga ko ibiganiro impande zombi zifitanye bizarangira bitanze igisubizo cyiza.

Cyakora ugendeye igihe Ingengo y’Imali izabonekera, usanga imirimo yo kongera kuyizamura ishobora gutangira manda ya Komite Nyobozi ihari ubu irimo kugana ku musozo, cyangwa ikazubakwa n’abazayisimbura.

Nta ngano y’amafaranga iyi nyubako izuzura itwaye, gusa ibikoresho yari yatangiye kubakishwa birakomeye kuko muri iyo myaka 15 imaze nta buye ry’umusingi cyangwa itafari ryigeze rivaho.

Ni inyubako yari guhabwa Koperative uboha uduseke
Iyi na yo nta bantu bayikoreramo
Aha hahoze urukiko naho nta muntu ukihakorera

MUHIZI  ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Yisangize abandi