Biciye mu Nteko Rusange yahuje Abanyamuryango b’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, Al Hilal SC na El Merrikh zo muri Sudani zasabye gukina shampiyona y’u Rwanda, zabyemerewe.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025 mu Nama yabereye i Rabat muri Maroc yayobowe na Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe.
Nyuma y’uko aya makipe yo muri Sudani yari yasabye uru rwego ruyobora Ruhago ya Afurika kuzakina shampiyona y’u Rwanda, yabyemerewe ndetse ahita ashyirwa ku ngengabihe ya yo.
Ikipe yo mu Rwanda izatangira gukina n’aya makipe y’amashyitsi, ni Kiyovu Sports izakira El Merrikh ku wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025 Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.
Al Hilal SC yo izakina umukino wa yo wa Mbere wa shampiyona ku wa 26 Ugushyingo 2025 na Polisi FC Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Stade Amahoro.



UMUSEKE.RW
