Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yahisemo ko Ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi [Video Assistant Referee, VAR], rizifashishwa mu mikino ya kamarampaka yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Biteganyijwe ko imikino ya kamarampaka y’amakipe y’Ibihugu ku Mugabane wa Afurika, azakina ku wa 13 Ugushyingo 2025 yose uko ari ane agakinira muri Maroc.
Umukino uzahuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Cameroun, uzabera kuri El Barid. Uzasifurwa n’umunya-Sudan, Ismail Mahmood Ali Mahmood.
Umukino uzahuza Nigeria na Gabona, uzabera kuri Complexe Sportif Hértier Moulay El Hassan Stadium. Ni imikino yombi izabera mu Mujyi wa Rabat muri iki gihugu cya Maroc.
Ikoranabuhanga rya VAR, biteganyijwe ko rizifashishwa muri iyi mikino yombi. Ikipe zizatsinda, zizahurira ku mukino wa nyuma, izatsinda indi ihite ijyana n’izaba yabaye iya mbere ku Mugabane wa Osiyaniya maze zombi zerekeze mu Gikombe cy’Isi 2026.

UMUSEKE.RW

Hello my friend! I want to say that this post is awesome, great written and include almost all important infos. I would like to peer more posts like this .