Cil Papo impano nshya u Rwanda rwungutse mu muziki-VIDEO

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Umuhanzi Cil Papo

Kundwa Sunny Angelo (Cil Papo) uhamya ko inzozi ze zibaye impamo, yiyongereye ku rutonde rw’abakora umuziki mu Rwanda, nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Kera’.

Cil Papo aganira na UMUSEKE, yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu gihe cy’amezi asaga atatu, hagamijwe kuyinoza kugira ngo ijyanishe n’ubutumwa yaririmbyemo.

Uyu muhanzi yasobanuye ko kwinjira mu muziki byatewe ahanini n’inzozi yakuranye.

Ati “Navuga ko niyumvisemo umuziki kuva nkiri muto. Nakundaga kuririmba rimwe na rimwe mu rugo, kandi nkakunda kubwira ab’iwacu ko nzakora umuziki, none inzozi zabaye impamo.”

Uko yagiye akura, yavuze ko ari nako yagiye ashyira imbaraga mu kumva indirimbo z’abahanzi batandukanye, kugeza ubwo yiyeguriye umuziki.

Cil Papo yasobanuye ko yinjiye mu muziki ashaka gushyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda.

Ati: “Nje gutanga umusanzu wanjye mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda, nanjye nje gushyiraho itafari ryanjye.”

Uyu muhanzi yavuze ko yagize inshuti zakundanye igihe kinini, kandi zigasezeranira kubana akaramata, ari na ho yahereye yandika indirimbo “Kera.”

Hari aho agira ati: “Nagukunze kera kuva kuri start, urabizi ndi umu fanzi, ndi na star. Naguhisemo mu bandi kuko ntazi undi musa, warebaga nk’indaya gusa, unkura mu dark.”

Ni indirimbo avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko ifunguye itangiriro rya paji nshya mu buzima bwe.

Ati: “Icyo nshaka ni uguteza imbere injyana ya Reggae iri mu bwoko bwa Hip Hop, ndetse nkanaha umuziki wanjye icyerekezo gifatika, ku buryo nanjye nawugiriramo iterambere.”

Reba indirimbo Kera ya Cil Papo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *