Derby ya APR na Rayon Sports yahawe umusifuzi utanga icyizere

Yanditswe na HABIMANA Sadi

N’ubwo atari benshi batekezaga izina ry’uzayobora umukino w’ikipe ya Rayon Sports ku munsi wa Karindwi wa shampiyona, Kayitare David uri mu basifuzi bato bari kuzamuka neza, ni we wagiriwe icyizere cyo kuzawuyobora.

Iminsi itatu mbere y’uko umukino uruta iyindi muri shampiyona y’u Rwanda, amakuru awugarukaho yabaye menshi. Kimwe mu byo abakunzi ba ruhago mu Rwanda baba bategerezanyije amatsiko, ni ukumva umusifuzi uzayobora uyu mukino.

Komisiyo y’abasifuzi mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryahisemo ko Kayitare David ari we uzasifura umukino w’umunsi wa Karindwi wa shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports.

Abandi bazamwunganira kuri uyu mukino uteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro, ni Mutuyimana Dieudonné na Ishimwe Didier bombi basanzwe ari mpuzamahanga mu gihe Nizeyimana Is’haq azaba ari umusifuzi wa Kane.

Kayitare uri mu basifuzi batanga icyizere, ni umwaka we wa Kabiri ari mu cyiciro cya mbere. Ni umusifuzi kandi watangiye guhabwa amahirwe na CAF nyuma y’uko aherutse kujya gusifura CECAFA U18 yabereye muri Kenya mu 2023.

Kayitare ni umwe mu basifuzi bazwiho gufata ibyemezo bikakaye
Ntajya azuyaza mu gufata ibyemezo
Ni umwe mu bato bafata ibyemezo bikakaye
Kayitare David ni we uzakiranura APR FC na Rayon Sports
Mu mwaka ushize, yanasifuye imikino ya kamarampaka ya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri
Mu 2023, yari muri CECAFA U18 muri Kenya

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi