Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishe abantu 29 babasanze mu kigo nderabuzima cya Byambwe muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru.
Icyo gitero abarwanyi ba ADF bakigabye mu baturage ndetse no ku kigo nderabuzima icya rimwe, baratwika, bica abantu barimo abagore 11.
Colonel Alain Kiwewa, umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, yavuze ko igitero cyo ku wa Gatanu cyashegeshe agace ka Byambwe kahafatwaga nk’ubuhungiro bw’abahunze ibitero bya ADF mu bindi bice.
ADF ni umutwe w’iterabwoba uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ukaba umaze imyaka irenga 20 ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abarwanyi bayo bazengereje abaturage dore ko ihora ibagabaho ibitero byisubiramo, haba mu ngo ndetse no mu bitaro.
Kuva mu Ugushyingo 2021, ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Congo (FARDC) zatangije ibikorwa bya gisirikare byiswe ‘Operation Shujaa’ bigamije kugaba ibitero bihambaye ku barwanyi ba ADF, no gusenya ibirindiro byayo ariko bisa naho ntacyo byagabanyije ku bukana bwawo.
Ubu I Kampala habera urubanza ruburanishirizwamo Jamil Mukulu ufatwa nk’uwashinze akaba n’umucurabwenge wa ADF. Aburana ibyaha byiganjemo iby’iterabwoba, ubwicanyi n’iby’intambara nyuma yo gufatirwa muri Tanzania mu 2015.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
