Embaló wahiritswe ku butegetsi yahunze

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Perezida Umaro Sissoco Embaló wahiritswe ku butegetsi muri Guinea-Bissau yabashije gusohoka mu Gihugu ahungira muri Senegal.

Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Senegal mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, yavuze ko habaye inama idasanzwe y’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS, igamije gusuzuma uko ibintu bimeze muri Guinea Bissau ahabereye ihirikwa ry’ubutegetsi.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Senegal rivuga ko iyo nama yasabye ko Umaro Sissoco Embaló abandi bayobozi barekurwa ndetse n’imipaka y’Igihugu igafungurwa.

Ivuga ko kandi Umaro Sissoco Embaló ashijwe kugera muri Senegal n’indege yatanzwe n’icyo Gihugu.

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025, nibwo Umaro Sissoco yahiritswe ku butegetsi ahitwa anafungirwa mu Biro yakoreragamo muri Coup d’etat yayobowe n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Brig Gen Denis N’Canha.

Brig Gen N’Canha yahise ajya kuri televiziyo y’igihugu, amenyesha abaturage ko Inama Nkuru y’Igisirikare ari yo izakomeza kuyobora iki gihugu kugeza hagiyeho ubundi buyobozi.

Ku wa 27 Ugushyingo, Gen N’Tam yarahiriye kuyobora Inama Nkuru y’Igisirikare no kuyobora igihugu by’agateganyo mu gihe cy’umwaka umwe.

Imiryango y’Akarere na Mpuzamahanga yasohoye amatangazo yamagana iryo hirikwa ry’ubutegetsi anasaba ko hasubiraho ubutegetsi bwa gisivili ariko biba iby’ubusa.

Gen N’Tam yarahiriye kuyobora Inama Nkuru y’Igisirikare no kuyobora igihugu

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW 

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *