FERWAFA iri guhugura abasifuzi bo muri Shampiyona y’Abagore – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Biciye muri Komisiyo y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, abasifuzi barenga 90 bo muri Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri, bari kongererwa ubumenyi.

Ni amahugurwa yatangiye ku wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo 2025. Abasifuzi 96 bazasifura Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri, ni bo bari guhabwa amahugurwa.

Mu byo aba basifuzi bari kwiga, harimo impinduka ku mategejo agenga umukino [Laws of the game modification and amandements].

Abarimu b’abasifuzi barimo Hakizimana Louis uyobora Komisiyo y’Abasifuzi muri FERWAFA, Kagabo Ahmed, Karambizi Rabbin Hamimu na Hakizimana Ambroise, ni bo bari guhugura aba basifuzi.

Bahabwa amasomo yo mu ishuri, ubundi bakajya ku kibuga aho berekwa uko bagomba kuba bahagaze mu kibuga ndetse bakanafashwa gushyira mu bikorwa ibyo baba bize mu ishuri.

Ni abasifuzi biganjemo abakiri bato, barimo abakobwa 23 n’abahungu 73. Biteganyijwe ko shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri y’Abagore, izatangira mu kwezi gutaha.

Umwarimu w’abasifuzi, Hakizimana Ambroise wabaye umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, agerageza kwereka aba basifuzi uko umusifuzi wo ku ruhande yitwara
Abereka uko igitambaro kimanikwa
Komiseri w’Abasifuzi mu Rwanda, Hakizimana Louis ‘Lou’ ari mu bari kongerera ubumenyi aba basifuzi
Lou wabaye umusifuzi mpuzamahanga wo hagati, yageragezaga gufasha abasifura hagati
Abarimu b’abasifuzi
Lou acishamo akereka abo ku ruhande uko bakwiye kwifata
Ni abasifuzi bari gufashwa n’abarimu babifitiye ubumenyi buhagije
Nyuma y’amasomo bajya ku kibuga
Abasifuzi bo ku ruhande, bafashwa cyane na Ambroise
Ni abasifuzi biteguye kuzasifura shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri
Higanjemo abakiri bato
Harimo abakobwa 23
Berekwa uko bagomba gufata ibyemezo mu kibuga
Umusifuzi wo ku ruhande asabwa kuba maso cyane
Ambroise aba afasha abasifuzi bo ku ruhande
Umwarimu w’abasifuzi, Abdul Khaliq ‘Sekebe’ ari mu bari gutanga amasomo
Abo ku ruhande ba basabwa kwitwararika muri byinshi
Mbere yo gutangira aya mahugurwa, habanje kurebwa uko ubuzima bwa bo buhagaze ‘Fitness’
Kagabo Ahmed wabaye umusifuzi mwiza, ari mu bari gufasha aba basifuzi
Iyo umusifuzi agana ahari gukinirwa umupira

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi