Mu rwego rwo kubafasha kunonaza ibyo bakora, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahuguye itsinda ry’Abacunga Umutekano ku bibuga [Stewards] bo muri Eagle S.C Company Ltd.
Guhera ku wa Gatatu tariki ya 26 kugeza uyu munsi wa tariki ya 27 Ugushyingo 2025 kuri Kigali Pelé Stadium, haberaga amahugurwa y’Abacunga Umutekano ku bibuga bo mu Ikompanyi ya Eagle Company Ltd basanzwe bazwi ku izina ry’aba-Stewards mu ndimi z’amahanga.
Kuri uyu wa Kane, ni bwo aya mahugurwa yatangwaga na Komiseri Ushinzwe Umutekano ku bibuga n’Imyitwarire Myizak ku mikino muri FERWAFA, Bizimana Jonathana, yasojwe ndetse abayitabiriye bahawe Impamyabushobozi.
Kimwe mu byo aba bagize iri tsinda bahuguweho muri iyi minsi ibiri, harimo isomo ry’ubwirinzi n’umutekano mu mupira w’amaguru n’ibijyanye n’imyitwarire ku bibuga by’umupira w’amaguru.
Jonathan watanze aya mahugurwa, yabasobanuriye imyitwarire ya kinyamwuga ikwiye kandi igomba kubaranga mbere y’umukino kugeza urangiye. Yanabibukije ko baba bakwiriye kugera ahazabera umukino mbere ho iminsi ine kugira ngo batangire imyiteguro bagendeye ku kibuga uzaberaho.
Mu byo baba bagomba gusuzuma muri iyo minsi ine mbere y’uko umukino ubera kuri icyo kibuga, ni ukureba niba hari amazi ahagije, ubwiherero, amashanyarazi cyangwa ibyayasimbura, ibizimya inkongi, aho umuntu ugize ikibazo yajyanwa ,ibikoresho byongera umwuka niba hakinze n’ibindi.
Bizimana yunzemo ko kandi nk’umu-Steward, uba ugomba kumenya igihe igikorwa kizamara n’ibikoresho byose uzakenera no kuba wowe wiyizeye ko ako kazi koko uzagakora.
Mu bigomba kuranga umu-Steward mwiza kandi, uyu muyobozi yababwiye ko agomba kuba acyeye, atanga amakuru asobanutse ku waje amugana ndetse yubahiriza amabwiriza y’akazi ke neza.
Komiseri Jonathan kandi, yababwiye ko iyo utakoze ubugenzuzi mbere y’uko igikorwa kiba uba wishyize mu kaga, kuko hari igihe wisanga wakoze ibitari byo kandi bikakuviramo imikorere mibi hagati yawe na bo uri bwakire ku buryo unatakaza akazi bidatinze.
Uyu muyobozi yakomeje abibutsa ko bagomba guharanira ko ibirori bagiye gutangamo ubwo bwirinzi n’Umutekano, birangira mu Mahoro.
Ikompanyi ya Eagle S.C Company igizwe n’abanyamuryango bagera kuri magana atatu. Yashinzwe muri Kamena 2023.
Mu kiganiro n’Umuyobozi w’iyi Kompanyi, Izere Valerie, yavuze ko ajya kugira igitekerezo cyo kuyishinga yagikuye mu kazi n’ubundi yakoraga, aragakunda abona ko na we yanatanga umusanzu ku gihugu cye nk’Umutegarugori kandi wagirira n’abandi akamaro.
Valerie yavuze ko bishimiye amahugurwa bahawe kuko ngo biyongereye ubumenyi bakaba bagiye gukora byisumbuyeho mu bwuryo bwa kinyamwuga. Uyu muyobozi kandi yashimiye FERWAFA ku mahugurwa yabahaye ndetse ashimangira ko bazakomeza gukorana ubunararibonye mu kazi ka bo.
Ubusanzwe aba-Stewards, bunganira izindi nzego z’Umutekano ku bibuga biberaho imikino itandukanye. Ni bamwe kandi bagira uruhare runini mu gucunga no kubungabunga Umutekano ahabereye Imikino.












UMUSEKE.RW
