Abahinzi bo mu kibaya cya Nyarutovu giherereye mu Murenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke barataka ko bazengerejwe n’udusimba bita “Uduhuhabana” tubarira imyaka bagataha amara masa.
Utu dusimba ngo dutangira kwangiza imyaka ikiri mu butaka ntibe ikimeze, iyashije kumera ikazamuka yaramaze gupfa.
Aba bahinzi basaba inzego zitandukanye kubatabara mu maguru mashya, kuko iki kibazo cyatangiye gukwira ku buso bunini.
Kabayiza Fred avuga ko utu dusimba bita uduhuhabana, abenshi bazi “nk’imikondo y’inyana,” kugeza ubu nta muti uzwi uduhangara.
Ati: “Iyo bigeze mu murima, byinjira mu mbuto twateye bikayimunga, cyangwa bikajya mu mizi y’imyaka yameze igapfa ku buryo yera nabi cyane, kandi nta muti uzwi twakoresha.”
Nyiramajyambere Angelique na we avuga ko mbere yo gutera imyaka bafumbiye, ariko iyo utu dusimba tugeze mu butaka, twinjira mu mbuto tukayangiza, ntibe ikibashije kumera.
Aragira ati: “Sinkibona umusaruro nk’uwo nabonaga mbere; turimo guhingira mu bihombo gusa. Inzego zirebwa n’ubuhinzi zikwiye kutuba hafi tukareba ko twakira iki gihombo.”
Umukozi w’Umurenge wa Rugunga ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Gratien, na we avuga ko iki kibazo bakizi, ariko bategereje ko hakorwa ubushakashatsi.
Umukozi wa RAB ushinzwe gahunda yo kurwanya ibyonnyi mu myaka, Dr Hategekimana Athanase, yabwiye UMUSEKE ko utu dusimba twitwa “umukondo w’inyana” dukunda kugaragara iyo imvura iguye hanyuma hagakurikiraho izuba.
Yagize ati: “Akenshi tuza dukurikiye ifumbire y’imborera itarabora neza. Byaba byiza bagiye bakoresha ifumbire iboze neza.”
Dr Hategekimana yavuze ko hari umuti witwa ‘Imidacloprid’; iyo abahinzi babanje kuwusiga ku mbuto mbere yo kuzitera, uhita uhungabanya ubudahangarwa bw’utwo dusimba bityo imyaka igakura neza.
Iki kibaya cya Nyarutovu kigizwe na hegitari 36, izigera kuri 12 ni zo zagaragayemo utwo dukoko twangije ibigori n’ibishyimbo bihinzemo; abahinzi bakagaragaza ko utwo dusimba tumaze imyaka ibiri twibasira imyaka yabo.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW /GAKENKE
