Ku nshuro ya Mbere ikinira muri Stade Amahoro ivuguruye, Kiyovu Sports yahatsindiwe na Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Munani wa shampiyona.
Uyu mukino usanzwe ubanzirizwa no kwivuga imyato ku mpande zombi, wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025 Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’Umugoroba kuri Stade Amahoro i Remera.
Ni umukino watangiye Kiyovu Sports ifite inyota y’igitego ndetse inabona imipira ibiri yashoboraga kuvamo ibitego mu minota 20 ya mbere ariko ba myugariro ba Gasogi United bari bayobowe na Hakizimana Adolphe, bakomeza kuba beza.
Uko iminota yicuma, ni ko ikibuga cyagoraga abakinnyi b’impande zombi, cyane ko bakiniraga mu mvura nyinshi yatumye ikibuga kinyerera cyane. Gusa ibi ntibyabuzaga ko ikipe ifite umupira yageragezaga kuwuhererekanya neza ariko kubona izamu bigakomeza kuba ingume.
Ku munota 35, Urucaca rwashoboraga kubona igitego ku mupira waturutse ku ruhande rw’iburyo wari utanzwe na Cédric Amissi ariko rutahizamu, Moise Sandja Bulanga ntiyawukoraho ngo awushyire mu rushundura.
Bidateye Kabiri, uyu rutahizamu yongeye kubona uburyo ku mupira wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso utanzwe na Ishimwe Jean Rène maze ashyizeho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu ryo hejuru uragaruka, Niyo David awusubizamo ariko myugariro, Adolphe awukuramo.
Nyuma y’iyo minota, iyakurikiyeho yabaye myiza kuri Gasogi United yari imaze kubona ko nidatanga ngenzi ya yo igitego, ishobora kuza gutakaza umukino. Byabaye bibi ku basore ba Haringingo ku munota wa 45 ubwo umusifuzi wa Kane yari amaze kumanika iminota itatu y’inyongera ku gice cya mbere cy’umukino.
Abasore batozwa na Dusange Sasha bazamukanye umupira banyujije kuri Hakim Hamiss wahise awushyira kwa Ndikumana Danny uca ku ruhande rw’imbere nawe ahita umunya-Uganda, Kazibwe Faizo wahise awushyira mu izamu ariko umunyezamu wa Kiyovu, James Désire abanza kuwukuramo ariko abura myugariro uwushyira kure, birangira umunya-Uganda awusubijemo.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari igitego 1-0 cy’Urumbyingwe. Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Urucaca rwahise rukora impinduka, rukuramo Nsanzimfura Keddy wakinaga apfutse ku mutwe ahita asimburwa na Mugisha Rama Joseph uherutse gusinya amasezerano y’umwaka umwe.
Mugisha yasabwaga kwihutisha imipira igana imbere kugira ngo we na bagenzi be bashake uko babona igitego cyo kwishyura hakiri kare ariko Gasogi United ikomeza kuba nziza.
Mu gukomeza gushaka ibisubizo, Haringingo yongeye gukora impinduka ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 65 maze akuramo Amiss Cédric, Moise Sandja Bulanga na Chérif Bayo, basimburwa na Uwineza Jean Rène, Gabriel Fils Meye na Fidali Uwiyaremye.
Uwineza usanzwe wihuta aciye ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi, yari yasabwe kugerageza gushaka uko yakwinjira mu rubuga rwa Gasogi United ariko ba myugariro b’ikipe bari bakomeza kumubera ibamba.
Ku munota wa 82, Gabriel wagiye mu kibuga asimbuye, yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda ku mupira yari ahawe na Uwineza ariko uyu munya-Gabon ashyizeho umutwe umupira awucisha hejuru y’izamu mu gihe yari asigaranye n’izamu wenyine.
Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Kiyovu Sports yongeye gukora izindi mpinduka ikuramo Niyo David wasimbuwe na Rukundo Abdoulrahman ‘Paplay’ ariko ibisubizo bikomeza kubura kugeza umukino urangiye amanota yuzuye atashye ku Gasozi k’i Gasogi.
Gasogi United yahise igira amanota 15 biyihesha gufata umwanya wa Kabiri by’agateganyo mu gihe Kiyovu Sports yo yahise ijya ku mwanya wa Karindwi igumana amanota 10.
Imikino y’umunsi wa Munani iteganyijwe uyu munsi:
- Bugesera FC vs Rutsiro FC [Saa 15h]
- Musanze FC vs APR FC [Saa 15h]
- Amagaju FC vs Etincelles FC [Saa 15]
- Marines FC vs Gorilla FC [Saa 15h]
- Police FC vs Gicumbi FC [Saa 15h]
Imikino y’umunsi wa Munani iteganyijwe ejo:
- Mukura VS vs AS Muhanga [Saa 15h]
- Rayon Sports vs AS Kigali [Saa 15h]






UMUSEKE.RW
