Abaturage bo muri Santere ya Biniga mu Kagari ka Gakorokombe, mu Murenge wa Muhura, bahangayikishijwe n’insoresore zakoze itsinda ry’ibihazi ryitwikira umugoroba rigasambanya abagore ku ngufu.
Izo nsoresore ngo zirirwa zicaye ku tubari zikina amakarita, zinanywa urumogi, ku mugoroba zigafata abiganjemo abakecuru zikabakorera ibya mfura mbi.
Umwe mu bakecuru yabwiye BTN TV, dukesha iyi nkuru, ko ibyo abo basore bamukoreye biteye agahinda, asaba inzego zibishinzwe gutabara mu maguru mashya.
Muri amwe mu magambo UMUSEKE wirinze gukoresha, uyu mukecuru avuga ko mbere yo gukorerwa ibyo bikorwa bibi, babanje kumuniga ku buryo yahebeye urwaje, kuko nta mbaraga zo kubarwanya yari afite.
Yagize ati: “Baraniga mara nk’isaha ntahumeka, Uwiteka ni we wankijije kuko nkunda gusenga.”
Yakomeje avuga ko ubwo yatabazaga Imana, ari nako abasaba imbabazi, bamukubitaga inshyi, ashengurwa no gukorerwa ibikorwa nk’ibyo n’abakamubereye abuzukuru.
Ati: “Muduhe ubufasha murebe izo nsoresore muzifunge. Izo zirirwa ziri mu makarita, zifite urusoro, zirirwa zinywa urumogi. Mubarebe ariko mubafunge.”
Umwe mu bagore ukiri muto, nk’uko bigaragara mu mashusho, yemeza ko iri tsinda “yita iry’ingegera n’abajura” bafata abantu (abagore) ku ngufu rihari.
Uyu avuga ko izo nsoresore iyo zifashe umugore ku ngufu zikoresha amashashi arimo ashyirwamo umunyu n’ibindi, kugira ngo zikingire indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ati: “Hari ukuntu agufata bitewe n’uko ashaka kwirinda indwara, noneho wenda kuko ishashi ari yo imworoheye akaba ariyo akoresha.”
Mugenzi we avuga ko guhera saa moya z’ijoro (19h00) baba bacunga mu kabari no mu mabutiki, ku buryo ngo iyo umugore atashye bamwoma inyuma, yagera ahatari abantu benshi bakamusambanya.
Ati: “Uko usohoka baba bakureba, uko utaha baba bakureba, ubundi wagera ahantu nta wuri bugutabare, bahita bagufata pe.”
Hari n’undi mugore mukuru uvuga ko izo nsoresore zamufashe akizwa n’umuntu wahagobotse atambuka ziriruka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yabwiye BTN TV ko nta tsinda risambanya abagore ku ngufu riri muri iyo santere, ko uwabikoraga yari umwe kandi yatawe muri yombi.
Yagize ati: “Ni umuntu umwe, ntabwo ari itsinda; ni umusore umwe w’igihazi urahongaho, baranamufashe aranafunze.”
Abaturage bo bavuga ko abakora ibyo byaha bari hejuru ya batanu, ku buryo no mu nteko z’abaturage usanga babwira abayobozi amazina yabo mu ibanga, bagasaba ko bakurikiranwa n’amategeko.
UMUSEKE.RW

Abishora Mubikorwa Nkibi Bazabyicuza .
Ark buriya uyu muvugizi wa police nta mpamvu yo guhakana kuko ibyo bikorwa byurugomo bibaho,bikorwa nabashumba nibashaka kumenya ukuri bazagere mukarere ka Ngoma,umurenge wa Remera,akagari ka Kinunga,umudugudu wa Kamvumba babaze abaturage na Mudugudu bazamenya ukuri,nta mugore wajyaga mumurima atari kumwe nundi muntu
Một trong những yếu tố quan trọng nhất để đánh giá uy tín của một nhà cái trực tuyến là các giấy phép hoạt động. 188v game tự hào sở hữu các giấy phép do các tổ chức có thẩm quyền cấp, đảm bảo tính hợp pháp và minh bạch trong mọi hoạt động của mình.
Một trong những yếu tố quan trọng nhất để đánh giá uy tín của một nhà cái trực tuyến là các giấy phép hoạt động. 188v game tự hào sở hữu các giấy phép do các tổ chức có thẩm quyền cấp, đảm bảo tính hợp pháp và minh bạch trong mọi hoạt động của mình.
66b online Một trong những điểm nổi bật của hệ thống thanh toán tại đây là tốc độ xử lý cực kỳ nhanh chóng. Giao dịch nạp tiền thường được xử lý ngay lập tức, giúp người chơi có thể tham gia các trò ngay sau khi hoàn tất giao dịch. Đối với việc rút tiền, thời gian xử lý cũng rất nhanh, chỉ từ 5-10 phút tùy vào phương thức thanh toán mà bạn chọn.