Abantu batatu bo mu Mudugudu wa Shyombo, Akagali ka Nhabikenke mu Murenge wa Kigembe, barashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’Umusore w’Imyaka 21 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko byabaye ahagana saa ine z’ijoro ryakeye.
Avuga ko Inzego z’Umutekano Polisi n’Ubugezacyaha bahageze, basanga uwitwa Abijuru Athanase bamukase ijosi basiga umurambo we aho.
CIP Kamanzi avuga ko kugeza ubu abagabo batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho iki cyaha.
Ati:”Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko abo bagabo bishe Abijuru bashaka kwihorera kuko bamushinjaga gufungisha Umuvandimwe wabo”.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko aba bagabo aribo bagize uruhare mu rupfu rw’uyu musore.
Umurambo wa Nyakwigendera Abijuru wajyanywe mu Bitaro bya Kibirizi kugira ngo ukorerwe isuzumwa.
Abakekwaho iki cyaha uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara.
Polisi yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera, ukawizeza ko Ubutabera buzatangwa, abagize uruhare muri ubu bwicanyi bakabihanirwa.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Gisagara.
