Gitifu n’uwo bareganwa bavuze ko dosiye ibafunze irimo inenge

Yanditswe na Elisée MUHIZI

MUHANGA: Mukamutali Valérie wahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Kibangu n’Umucungamari Munyampundu Védaste babwiye Urukiko ko Igenzura ryatumye bafungwa ritujuje ubuziranenge.

Ibi babibwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga mu rubanza rw’Ubujurire ku ifungwa n’ifungura ry’iminsi 30 y’agateganyo bahawe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye.

Mukamutali avuga ko raporo y’ibyavuye mu igenzura ituzuye kuko itagaragaza ibimenyetso yatanze, kandi ko itigeze iha agaciro inyandiko bavuga ko zabuze kandi zihari.

Ati:”Igenzura ryakozwe Umucungamari w’Umurenge adahari kuko yari mu gihano by’akazi by’amezi atatu kandi ariwe wagombaga kwerekana impapuro zose zigaragaza uko amafaranga yasohotse nuko yakoeshejwe”.

Avuga ko igihe iryo genzura ryakorwaga nta burenganzira yari afite bwo gukura Umucungamari mu bihano yahawe n’Ubuyobozi bw’Akarere ngo aze gusobanurira abagenzuzi urupapuro ku rundi ruriho impamvu y’ikoreshwa ry’ayo mafaranga bashinjwa.

Yongeyeho ati:”Izi mpamvu zose nazibwiye Urukiko rw’Ibanze rurazirengagiza, usibye ibi nanabwiye Urukiko ko rwandekura by’agateganyo rukantegeka ibyo nkwiriye kwitaho kuko narugaragarije ko ndi Umupfakazi, ndetse mfite umwana mutoya w’Imyaka 12 nasize mu rugo wenyine ngomba kwitaho.”

Mukamutali akomeza avuga ko hari n’ingwate ifite agaciro ka miliyoni 60 yatanze yongeraho n’abishingizi babiri bazwi ariko Urukiko rurabyirengagiza ruramufunga.

Munyampundu Védaste asobanurira Urukiko ko ko amasoko ya Leta ashinjwa gutanga ndetse n’izo miliyoni ashinjwa kunyereza ntaho ahurira nabyo usibye impapuro ashinzwe kubika.

Avuga ko impamvu z’ubujurire zifatika kuko n’igihe bahamagajwe ngo berekane izo mpapuro bahawe umwanya mukeya w’iminota 45 iminota avuga ko idahagije mu kugaragariza abagenzuzi uko Umutungo wa Leta wakoreshejwe.

Ati:”Nta mafaranga nshinzwe kwakira mu ntoki, nanjye ntabwo nemera ibyavuye mu igenzura”.

Yasabye Urukiko ko rwamurekura agakurikiranwa ari hanze kuko ari inyangamugayo cyane ashingiye ku myaka 10 amaze akorera Leta.

Munyampundu avuga ko atari mu bagize akanama k’amasoko avuga ko nta mpamvu ikomeye yatuma akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwahaye ijambo Abunganizi batatu bavuga ko gufunga umuntu atari ihame kandi ko biri mu itegeko ahubwo ko Urukiko rwabakurikirana badafunzwe rukagira icyo rubategeka.

Bavuga ko dosiye ibafunze irimo inenge ndetse ko hari indi mpamvu ishingiye ku itegeko Urukiko rwirengagije kandi ko atari ngombwa ko iperereza rikorwa ukekwaho icyaha afunzwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko nta shingiro abaregwa bafite ryo gusaba Urukiko ko baburana bari hanze, kuko inyandiko mvugo y’ibyavuye mu igenzura bayisinye.

Bwagize buti:”Dufite raporo yerekana ko hari miliyoni zirenga 2 Munyampundu Védaste yanyujije kuri Konti y’Umukozi w’Umurenge witwa Ndacyayisenga”.

Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa nta mafaranga y’Umurenge ashobora gusohoka aba bombi batayasinyiye bukavuga ko iki cyaha bashinjwa bagihuriyeho bombi.

Urukiko rwakeburaga Mukamutali Valérie na Munyampundu Védaste kwirinda gutandukira ngo bajye mu mizi y’urubanza ahubwo ko bakwiriye gutinda ku mpamvu y’ifungwa n’ifungura ry’iminsi 30 y’agateganyo.

Isomwa ry’urubanza rizaba Taliki ya 02 Ukuboza 2025.

MUHIZI ELISÉE
UMISEKE.RW i Muhanga.

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *