Ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ryahagaritse ubuhahirane hagati y’abaturage b’impande zombi, bishyira mu gihombo benshi mu bacuruzi ndetse n’abahinzi bakoreraga ibikorwa byabo muri ibyo bihugu, binatandukanye abavandamwe.
Bamwe mu baganirije UMUSEKE, biganjemo abakoreraga ubuhinzi mu gihugu cy’u Burundi, banyuze ku mupaka wa Ruhwa, bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, bavuze ko kuba umupaka ufunze byabagizeho ingaruka zirimo izo kuba batagihura na bamwe mu bavandimwe babo bahuje isano, ngo n’ibyo bahinzeyo byariwe n’abo mu Burundi bitewe no kubura inzira banyuramo bajya kubisarura.
Nyirahabimana Francoise wo mu mudugudu wa Kiyovu, akagari ka Pera, yavuze ko ubwo imipaka yari ifunguye bajyaga mu Burundi bagiye mu buhinzi n’ubucuruzi.
Ati “Mbere twajyaga mu gihugu cy’u Burundi tugiye kuzanayo ibyo gucuruza no guhingayo, tugakurayo ibyo kurya, ariko ubu kubera ko imipaka bayifunze ntabwo twatekereza kujyayo na bo ntabwo baza, habagayo abavandimwe n’inshuti ntitubabona.”
Undi muturage yavuze ko yavutse asanga umuryango we uba mu gihugu cy’u Burundi ajya kubasura yisanga.
Ati “Navutse mbona datawacu, mamawacu na masenge baba i Burundi, ubu byarahindutse ntabwo tukibabona n’imihahire yarahindutse ntabwo tukigerayo.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko bashonje kuko bahingaga mu Burundi, ubu bakaba barahinze bigasarurwa n’abaho.
Nyirahabimana Francoise yavuze ko n’ubwo bataguragayo amasambu, bahingiraga hamwe n’abaturage baho bakagabana ibyeze, ngo kuba batakigerayo babayeho nabi.
Ati “Nta masambu twaguragayo twarahingaga tukagabura (kugabana), bamaze gufunga imipaka imyaka twahinzeyo barariye, ubu ubuzima turimo buratugoye dufite inzara yo kubura ibyo kurya.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko umupaka wafunzwe n’u Burundi.
Umuyobozi w’akarere ka rusizi, Sindayiheba Phanuel, ati “Umupaka wafunzwe ku ruhande rw’abaturanyi b’i Burundi, bityo rero birumvikana ko urujya n’uruza rw’abantu rudashoboka neza kubera iyo mbogamizi.”
Uyu muyobozi w’akarere ka Rusizi, yasabye abaturarge kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere, ufite ikibazo akegera ubuyobozi.
Ati “Abaturage bagirwa inama yo gukoresha amahirwe aboneka mu karere ku butaka busanzwe bukoreshwa mu buhinzi, gukora ubucuruzi buciriritse, hanyuma uwaba afite ikibazo kihariye agirwa inama yo kwegera ubuyobozi bukamufasha by’umwihariko, muri gahunda za leta zigamije imibereho myiza n’iterambere.”
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi muri 2015 ubwo hapfubaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendra Pierre Nkurunziza wayoboraga icyo gihugu.
Nyuma yaho ku butegetsi bwa Evariste Ndayishimiye umubano wabaye nk’ujya mu buryo, ariko umwaka ushize u Burundi bwongera gufunga umupaka wabwo n’u Rwanda.
Umupaka wa Ruhwa, uri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, ugahuza iki gihugu n’u Rwanda. Wifashishwaga n’Abarundi bahahirana n’Abanyarwanda, cyangwa Abanye-congo mu bice bya Bukavu.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI.
