Guhuza  ubutaka ku bahinzi bato byagaragajwe nk’ibyafasha mu kwihaza mu biribwa

Yanditswe na UMUSEKE

Inzobere mu buhinzi no kongera umusaruro w’ibihingwa zagararagaje ko abahinzi bato bibumbiye hamwe, bagahuza  imikoreshereze y’ubutaka, byarushaho gufasha  igihugu mu kwihaza mu biribwa.

Ibi byagaragajwe  ubwo ku wa 11 Ugushyingo 2025, izi nzobere n’abandi bari mu ruhererekane rw’ubuhinzi bibumbiye mu Muryango Africa Food Fellowship, bahuriraga mu biganiro mpaka bigamije kurebera hamwe icyateze imbere ubuhinzi kandi bigafasha kwihaza mu biribwa no kwirinda umusaruro wangirika utaragezwa ku masoko.

Makuza Richard, umwe mu bari muri ibyo biganiro, yavuze ko kwihaza mu biribwa bisaba ubufatanye kandi ko umuhinzi muto nk’umwe mu bagira uruhare rukomeye mu gutuma igihugu kihaza mu biribwa aba akwiye gushyigikirwa .

Ati” Abahinzi bato bakagombye gushyigikirwa kugira ngo badufashe kugera ku bisubizo dukeneye. Abahinzi bato kugeza ubu nibo badutunze. Ibyo kurya birenga 80% nibo babihinga. Ikindi cya kabiri ni uko hejuru y’ibyo , ubuhinzi bwabo bugira umumaro mu kurengera ibidukikije, ukagira umumaro wo kwihaza mu biribwa no gutanga akazi.”

Yakomeje agira ati “ Ubafashe,  ukabashyira mu matsinda manini, nkuko bikorwa mu makoperative, bagahahwa inyongera musaruro, abahinzi bato umusaruro bashobora kuwuzamura,  bagahabwa ibyo bakeneye, isoko rikaboneka birashoboka ko umusaruro wazamuka, bakihaza mu biribwa ndetse n’iterambere rikaboneka.

Umukozi mu Ishami ry’ubushakashatsi mu Muryango wita ku buhinzi bw’ibishyimbo mu Rwanda (CIAT), Umutoni Justine, nawe ashimangira ko abahinzi bato bakwiye gufatanya, bagahuza ubutaka kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro ubuso buto bw’ubutaka bafite.

Yagize ati “ Iyo  urebye imiterere y’igihugu , dufite ikibazo cy’uko hmawe hari udusozi. Guhuza ubutaka hari aho bigora ariko na none hari ikintu cyijyanye n’imyumvire ya kera, ivuga ngo ubu ni ubutaka ba data bampaye, bansigiye, kubuhuza hari igihe bigora.”

Yakomeje ati “ Gusa ni byo twagakoze kugira ngo bikunde. Twakora byiza dufatanyije nkuko dufite igihugu kiza kibidushishikariza, kujya muri koperative . Byose bishyirwaho ngo bifashe wa muhinzi muto .”

Akomeza agira ati “ Ikibazo kiri mu guhuza abahinzi bato n’abanini .Wirengagije abahinzi bato waba wirengagije ubuhinzi mu by’ukuri. 80%  biva mu bahinzi bato. Umuhinzi muto utamuhaye ubushobozi , nta musaruro twabona.”

Avuga ko umuhinzi muto akwiye kubona amakuru y’iteganyagihe ku gihe, no gushyigikirwa mu buryo bumworohereza kubona ubushobozi.

Ati “ Abantu ni baze bashore mu bahinzi bato,  kubaha iby’ingenzi kugira ngo babashe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Umuyobozi w’Umuryango Africa Food Fellowship, Ishimwe Anisie, yavuze ko igikwiriye ari uko abahinzi bato babonera ku gihe amakuru y’ihindagurika ry’ikirere ndetse abantu bagatekereza gushora imari mu buhinzi.

Ati “ Hari gahunda zitandukanye zo gufasha no gufatanya n’umuhinzi kugira ngo ibyo  bimwungure. Ni gute umuhinzi adahinga gusa ahubwo akaba yagira isoko rirambye .”

Yongeraho  ati “ Ikiba gikenewe ni ugukomeza gushyira imbaraga muri ibyo bikorwa biba bihari, gukomeza gushyiramo amafaranga kugira ngo umuhinzi ashyigikirwe.”

Eric Rwigamba, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), akaba inzobere mu buhinzi, nawe avuga ko abahinzi bakwiye kugira ubufatanye ndetse bakanibuka imikorereshereze y’ubutaka atari ukubuhuza gusa.

Yagize ati“ Dushobora gufasha aba bahinzi bacu bato kubona ibikoresho bihagije. Guhuza imikoreshereze y’ubutaka bikwiye kujyana n’imikoranire y’inzego zose.”

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko igiye gutangira gushyira mu bikorwa gahunda yaguye yo guhuza ubutaka buri ku buso buto izwi nka “food basket sites:FoBaSi” izafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50% biterenze mu 2028/2029.

FoBaSi ni gahunda ya leta igamije guteza imbere ahantu hava umusaruro mwinshi, abahakorera ubuhinzi bakubakirwa ubushobozi mu buryo bw’ubumenyi n’amafaranga, bagahabwa inyongeramusaruro hakiri kare n’ibindi bifasha guteza imbere ubuhinzi.

Makuza Richard, umwe mu bari muri ibyo biganiro, yavuze ko kwihaza mu biribwa bisaba ubufatanye
Umutoni Justine, umukozi mu Ishami ry’ubushakashatsi mu Muryango wita ku buhinzi bw’ibishyimbo mu Rwanda (CIAT)
Abari mu ruhererekane rw’ubuhinzi basanga guhuza ubutaka byafasha abahinzi bato gutera imbere no gutuma igihugu kihaza mu biribwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi