Hamenwe inzoga zishyirwamo imiti icagagura imyanda yo mu bwiherero

Yanditswe na UMUSEKE

RWAMAGANA: Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwamennye inzoga zirimo iyitwa ‘Izimano’, ‘Mapozi’ na ‘Umunara’, zifite agaciro ka miliyoni 105 Frw, nyuma yo gusanga zishyirwamo ikinyabutabire gikoreshwa mu gucagagura imyanda yo mu bwiherero.

 

Izi nzoga zamenwe ku wa 19 Ugushyingo 2025, nyuma y’ubugenzuzi bwasanze uruganda rwitwa Agashinguracumu ruzenga mu birimo amajyane, pakimaya n’ibindi binyabutabire.

 

Uru ruganda rubarizwa mu Murenge wa Muyumbu rufite ibyangombwa byo kwenga mu bitoki, abagenzuzi basanze runakoresha ibizwi nk’ibisabune bikoreshwa mu gucacagagura imyanda yo mu bwiherero.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, yavuze ko uru ruganda rwakoreshaga ibintu bitari byiza ku buzima bw’abantu, akaba ari yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kumena izo nzoga.

 

Ati: “Ni ibintu by’uruvangavange bakoreshaga, birimo amazi, isukari, pakimaya, ibintu bimeze nk’amajyane, hari nibyo tutazi bashyiragamo, harimo na bya bisabune bakoresha mu bwiherero bicagagura umwanda.”

 

Yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe bwasanze ibyo rukora byica Abanyarwanda, ari yo mpamvu bahisemo kubimena ndetse narwo rugafungwa.

 

Ati: “Kubera ko ubuzima buhenze kandi Leta y’u Rwanda ishyize imbere umutekano n’ubuzima bw’abaturage.”

 

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abafite inganda gushyira imbaraga mu bikorwa byunguka ariko bitashyira mu kaga ubuzima bw’abantu.

 

Ati: “Turabasaba gukomeza gukora inzoga mu bitoki, mu masaka n’ibindi byemewe bitagira ingaruka ku buzima bw’abantu.”

 

Uyu muyobozi yasabye abaturage kuba maso no kwirinda kunywa inzoga babonye zose, kandi bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo ahakorerwa ibitemewe hafatirwe ibyemezo.

 

Bamwe mu baturage bavuze ko Leta yatinze kugenzura uru ruganda kuko abanywaga izi nzoga bagiraga imyitwarire idasanzwe.

 

Mu karere ka Rwamagana hamaze gufungwa by’agateganyo inganda eshanu zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo ebyiri zo mu Murenge wa Muhazi, ebyiri mu Murenge wa Karenge, ndetse n’uru rw’Agashinguracumu.

Amakesi ashyirwamo izo nzoga
Inzoga zirimo kumenwa
Ubuyobozi bwahagarikiye iki gikorwa
UMUSEKE.RW
Yisangize abandi