Nyuma ya tombola yo gushyira amakipe y’ibihugu mu matsinda y’Igikombe cya Afurika cya Handball mu Bagabo kizabera mu Rwanda mu 2026, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yisanze mu itsinda rya Mbere [A].
Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025, ni bwo habaye tombola yo gushyira amakipe y’Ibihugu mu matsinda y’Igikombe cya Afurika 2026 cya Handball kizabera mu Rwanda i Kigali.
Ni umuhango witabiriwe n’abarimo Perezida ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, FERWAHAND, Twahirwa Alfred, Visi Perezida wa Mbere w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Medhat El-Beltagy n’abandi.
U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Mbere [A], na Zambia, Nigeria na Algérie. Itsinda rya Kabiri [B] ririmo Misiri Angola, Gabona na Uganda. Irya Gatatu ririmo Tunisie, Guinéa, Cameroun na Kenya. Itsinda rya Kane ryo ririmo Cape Vert, Côte d’Ivoire, Bénin na Congo Brazzaville.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya Mbere, rizakinwa n’amakipe 16. Rizakinwa tariki ya 21-31 Mutarama 2026.









UMUSEKE.RW
