Kudatanga amasezerano y’akazi, ubwishingizi, umutekano mu kazi n’umushahara ukwiye ku bakozi ni bimwe mu byugarije abakozi bakora mu bigo bikora ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu Rwanda.
Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Isesengura rya Politiki (IPAR Rwanda), mu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025.
Ni kuri raporo ebyiri z’ubushakashatsi ku isoko ry’umurimo w’ibigo bito n’ibiciriritse, no ku igenzura ry’umurimo mu bwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bigo by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse 857 byo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu turere twa Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.
Imibare ya IPAR-Rwanda igaragaza ko mu Rwanda, ubucuruzi buto bugize 90% by’ubucuruzi bwose buhakorerwa.
Igaragaza ko 39% by’ubwo bucuruzi ari amaduka, ubwa serivisi bungana na 28%, inganda n’ubugeni bingana na 12%, ubuhinzi bufite 9%, ubwubatsi bungana na 7%, ndetse n’ubukerarugendo bungana na 5%.
Ubushakashatsi buvuga ko mu Rwanda hari ibigo bikora ubucuruzi buto cyane, ari bwo bukorwa na benshi kuko bugize ijanisha riri hagati ya 66% na 77%, ibi bikaba bifite abakozi hagati y’umwe n’abatatu.
Bugaragaza ko ubucuruzi buto ari igihe ikigo kiba gifite abakozi 4-30, ababukora bakaba bari hagati ya 16% na 24%, naho ubucuruzi buciriritse bufite abakozi kuva kuri 31 kugeza kuri 100, bugize ijanisha riri munsi yi 10%.
IPAR-Rwanda yerekanye ko abenshi mu babajijwe mu gihe cy’ubushakashatsi bavuze ko bahembwa umushahara uri munsi ya 200,000 Frw ku kwezi.
Ni mu gihe abandi 74% mu bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bavuze ko batanga amasezerano yanditse ku bakozi.
Ubushakashatsi bwerekanye kandi ko kimwe mu bigo bitanu bikora ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu Rwanda kidatanga amasezerano y’akazi.
IPAR-Rwanda kandi yagaragaje ko abakozi bake mu bakora mu bucuruzi buto n’ubuciriritse ari bo bagerwaho na gahunda z’ubwiteganyirize bw’abakozi, ndetse no kwishyurirwa ubwishingizi bwo kwivuza.
Muri ubwo bucuruzi, abagera kuri 43% ni abakozi badafite ubumenyi bwigwa mu ishuri ku byo bakora, mu gihe 12% ari bo babikora barabyize mu ishuri.
Umuyobozi Mukuru wa-IPAR Rwanda, Kayitesi Eugenia, avuga ko ibigo bito n’ibiciriritse bifite uruhare rukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda binyuze mu guhanga imirimo no gutanga isoko.
Gusa agaragaza ko hagikenewe ingamba za politike zifasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona imari ihagije, kongera ubumenyi no kurema imirimo yanditse mu rwego rwo gutanga akazi karamba.
Aragira ati: “Ubushakashatsi bwagaragaje ko hagomba kongerwa imbaraga mu bugenzuzi bw’umurimo, kugira ngo uburenganzira bw’abakozi, harimo no kubatangira imisanzu y’ubwiteganyirize, bwubahirizwe.”
Ikindi cyagaragaye ni uko 72% by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse mu Rwanda byanditse ku mazina y’abantu ku giti cyabo, bikabaha uburenganzira bwo gufata imyanzuro ku mishahara n’amabwiriza mu kazi.





UMUSEKE.RW

You made some decent factors there. I regarded on the internet for the problem and found most individuals will go along with along with your website.
certainly like your web-site but you have to test the spelling on quite a few of your posts. Many of them are rife with spelling issues and I find it very troublesome to tell the truth on the other hand I’ll certainly come again again.
Some genuinely nice and utilitarian information on this site, too I believe the pattern contains fantastic features.