Hatanzwe ibikoresho 1000  bya SATO bizifashishwa mu isuku n’isukura

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza kakiriye ibikoresho bya SATO

Nyanza: Ikigo Water For People ku bufatanye na LIXIL mu karere ka Nyanza hakozwe igikorwa cyo gutanga ku mugaragaro ibikoresho 1000 bya SATO hagamijwe kunoza isuku no kugira ubwiherero bwiza mu mashuri, mu bigonderabuzima n’ahandi.

Iyi ni intambwe ya mbere mu mufatanye ibi bigo byombi bifitanye n’uturere mu kugeza SATO 30,000 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ni igikorwa cyabereye ku Kigo cy’Isuku n’Isukura cya Nyanza (District Sanitation Center) ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo, 2025 cyaranzwe no gusura iki kigo, kwerekana ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa, ndetse hakaba hatangirwa ibikoresho n’ubukangurambaga ku isuku n’isukura mu baturage.

Ibi bikorwa ni igice cy’ubufatanye bwa LIXIL na Water For People ku rwego mpuzamahanga bigamije kunoza isuku mu mashuri, mu bigo nderabuzima n’ahandi mu guteza imbere amasoko y’imbere mu gihugu, no gufasha abaturage kubona ibisubizo birambye by’isukura.

Abazakoresha biriya bikoresho bazungukira muri iki gikorwa binyuze mu kubona ubwiherero bufite isuku, butekanye kandi bubahesha agaciro.

Eugene Dusingizumuremyi akaba Umuyobozi wa Water For People mu Rwanda yagize ati “Twishimiye gukorana na LIXIL na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere isuku mu mashuri.”

Uriya muyobozi wa Water for People akomeza avuga ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye mu guharanira ko abanyeshuri, abaturage, abagana ibigo nderabuzima babona ubwiherero bufite isuku kandi butuma bagira ubuzima bwiza.

Ndayisabye Daniel umukozi w’akarere ka Nyanza ushinzwe gukumira indwara no guteza imbere ubuzima, yavuze ko ibikoresho bya SATO  bahawe bijyanye no kunoza isuku

Yagize ati “Ibi bikoresho by’umwihariko nk’akarere turabyishimiye cyane, kuko biranadufasha gukumira indwara.”

Hasuwe kandi ishuri rya E.S Nyanza nka rimwe mu mashuri akoresha ubwiherero bw’ibikoresho bya SATO aho bemeza ko abakoresha ubwo bwiherero nta mwanda uharangwa, by’umwihariko kuko nta masazi akihatumuka, bitandukanye na mbere batarakoresho ubwo bwiherero.

Kugeza magingo aya iyi gahunda ikorerwa mu turere 15 mu gihugu hose harimo Nyanza, Ruhango, Gisagara n’ahandi.

Ishuri rya E.S Nyanza rimwe mu yakoresha ibikoresho bya SATO naryo ryasuwe

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *