Ibigo 24 byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza byahembwe

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Ku nshuro ya cumi, ibihembo ngarukamwaka bizwi nka Service Excellence Awards bihabwa ibigo bya Leta n’ibyigenga by’indashyikirwa mu kwakirana ubwuzu ababigana no gutanga serivisi inoze byatanzwe.

Ibi bihembo bitegurwa n’Ikigo Kalisimbi Events ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacyo, byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 31 Ukwakira 2025.

Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel, yavuze ko buri mwaka bakora ubushakashatsi bugamije kumenya abatanga serivisi nziza, bakabashimira, kandi bikaba n’umuyoboro mwiza wo kungurana ibitekerezo.

Yagize ati: “Intumbero yacu ni ukwaguka tukarenga imbibi z’u Rwanda, tukagera no mu Karere, tugatumira abashoramari bagize uruhare mu iterambere rya Afurika.”

Abahawe ibi bihembo bahurije ku kuba bibongerera imbaraga mu kumenyekanisha ibyo bakora no kurushaho gutanga serivisi inoze ku babagana, kuko umukiriya ari umwami.

David Mitali, umukozi wa Rwanda Stock Exchange, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi inoze, bakomeje gufasha abantu n’ibigo gusobanukirwa neza iby’imari n’imigabane.

Yagize ati: “Dutanga ubujyanama bwihariye ku masosiyete mato n’aciriritse, kugira ngo babone inguzanyo idahenze binyuze ku isoko, aho kwirirwa batonze imirongo mu mabanki.”

Uko ibigo 24 byahembwe

Cement Manufacturer of the year: Cheetah Cement

Meat Producer of the year: Peal Ltd (Cooko)

Microfinance of the year: Asa Microfinance

Construction provider of the year: Homan Ltd

Fitness Center of the year: KT Fitness

Entertainment Lounge of the year: Paddock Lounge

Logistics Company of the Year: Ceva Interfreight

Recreational center of the year: Kigali Universe

Abroad service provider of the year: Mega Global link

Health and fitness center of the year: ⁠Goodrich Life care

Travel agency of the year: Rama Travel Ltd

Real estate company of the year: Dream Property

Local Beverages company of the year: Shuwa Group Ltd

Internet service provider of the year: Canal Box

Digital health care company of the year: Smart applications

Optical center of the year: Eva Optical

Boutique hotel of the year: Kigali Delight

Home Appliance center of the year: Faruki magazine

Interior Designer of the year: ABFR cons LTD

Fintech company of the year: Spenn

Tour guide of the year: Magezi Jean Xavier

Cleaning company of the year: Noza spaces

SPA of the year: Heroes Vitality SPA

Commercial bank of the year: GT Bank

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi