Ku nshuro ya cumi, ibihembo ngarukamwaka bizwi nka Service Excellence Awards bihabwa ibigo bya Leta n’ibyigenga by’indashyikirwa mu kwakirana ubwuzu ababigana no gutanga serivisi inoze byatanzwe.
Ibi bihembo bitegurwa n’Ikigo Kalisimbi Events ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacyo, byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 31 Ukwakira 2025.
Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel, yavuze ko buri mwaka bakora ubushakashatsi bugamije kumenya abatanga serivisi nziza, bakabashimira, kandi bikaba n’umuyoboro mwiza wo kungurana ibitekerezo.
Yagize ati: “Intumbero yacu ni ukwaguka tukarenga imbibi z’u Rwanda, tukagera no mu Karere, tugatumira abashoramari bagize uruhare mu iterambere rya Afurika.”
Abahawe ibi bihembo bahurije ku kuba bibongerera imbaraga mu kumenyekanisha ibyo bakora no kurushaho gutanga serivisi inoze ku babagana, kuko umukiriya ari umwami.
David Mitali, umukozi wa Rwanda Stock Exchange, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi inoze, bakomeje gufasha abantu n’ibigo gusobanukirwa neza iby’imari n’imigabane.

Uko ibigo 24 byahembwe
Cement Manufacturer of the year: Cheetah Cement
Meat Producer of the year: Peal Ltd (Cooko)
Microfinance of the year: Asa Microfinance
Construction provider of the year: Homan Ltd
Fitness Center of the year: KT Fitness
Entertainment Lounge of the year: Paddock Lounge
Logistics Company of the Year: Ceva Interfreight
Recreational center of the year: Kigali Universe
Abroad service provider of the year: Mega Global link
Health and fitness center of the year: Goodrich Life care
Travel agency of the year: Rama Travel Ltd
Real estate company of the year: Dream Property
Local Beverages company of the year: Shuwa Group Ltd
Internet service provider of the year: Canal Box
Digital health care company of the year: Smart applications
Optical center of the year: Eva Optical
Boutique hotel of the year: Kigali Delight
Home Appliance center of the year: Faruki magazine
Interior Designer of the year: ABFR cons LTD
Fintech company of the year: Spenn
Tour guide of the year: Magezi Jean Xavier
Cleaning company of the year: Noza spaces
SPA of the year: Heroes Vitality SPA
Commercial bank of the year: GT Bank

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
