Abakunzi b’umukino w’Iteramakofi mu Rwanda no muri Afurika, baritegura ijoro ry’amateka aho abakina uyu mukino wo guterana ibipfunsi baturuka mu bihugu bitadukanye, bagiye guhurira mu irushanwa ryiswe “Kigali Fight Night”.
Ni irushanwa rigiye kuba ubwa mbere, rikaba ryarateguwe na Silverback Sports biciye mu bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofi mu Rwanda (RBF), rikazaba tariki ya 8 Ugushyingo 2025, muri Zaria Court I Remera mu Mujyi wa Kigali.
Iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi bafite amazina manini muri uyu mukino, bazaba baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Nigeria, Tanzania, Cameroun, Gabon, Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Biteganyijwe ko hazaba imikino irindwi y’ababigize umwuga (Professional bouts) hamwe n’imikino itanu y’abatarabigize umwuga yose igamije kugaragaza impano n’ubuhanga bw’Abanyafurika muri uyu mukino.
Mu mikino izaba ihanzwe amaso, harimo uwo Tamba Merlin wo muri Cameroun azahuramo na Jonathan Katompa wo muri RDC, Jerry nawe wo muri RDC azakina na Ally wo muri Tanzania, Hans wo muri Gabon azahura na Joseph wo muri Tanzania, David wo muri Nigeria azakina na Aziz wo muri Tanzania.
Precious wo muri Nigeria azahura na Flora wo muri Tanzania, Daniella wo muri RDC azaba ahatana na Mukami wo muri Kenya mu gihe Umunyarwanda, Frank azaba ahura na Nelson wo muri Gabon.
Abakunzi b’uyu mukino, bahamagiriwe kwihutira kugura amatike kugira ngo batazacikanwa n’iri joro ry’amateka kuko amatike ari kugurishwa biciye ku rubuga ticqet.rw mu byiciro bitandukanye bitewe n’imyanya umuntu yifuza.
Harimo itike ya 10, 000 Rwf, iya 15,000 Rwf, iya 60,000 Rwf ndetse n’iyiswe Diamond VVIP ku bihumbi 100 Frw.





UMUSEKE.RW
