Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko imyiteguro y’irushanwa ryiswe ‘Huye Half Marathon’ irimbanyije ku buryo abazaryitabira bazaryoherwa.
Taliki ya 30/11/2025 mu karere ka Huye hateganyijwe irushanwa ryitwa ‘Huye Half Marathon’ aho rigiye kuba ku nshuro ya gatatu.
Kuri uriya munsi hateganyijwe ko hazarushanwa abiruka n’amaguru babigize umwuga, abatarabigize umwuga barimo abana, urubyiruko, abasheshakanaguhe, abafite ubumuga, abasiganwa ku magare asanzwe ya “Pneu ballon” ndetse n’undi wese ubyifuza.
Abifuza kuza kurushanwa muri iyo mikino nta mubare ntarengwa wateganyijwe, buri wese arabyemerewe kandi aho yaturuka hose haremewe.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru umuyobozi w’akarere ka Huye, Ange Sebutege yavuze ko ahamagarira abantu kuza kwihera ijisho iyi mikino.
Yagize ati “Abavuka i Huye batakihatuye n’abandi ni umwanya mwiza wo kuza kwihera ijisho iyi mikino kuko izaba iryoshye, kandi yateguwe neza kuko turi muri Half Marathon ariko dufite intego yo kugera kuri Marathon.”
Eustache RUTIYOMBA Umuyobozi wa Cercle Sportif de Butare (CSB) izanafasha akarere ka Huye gutegura no gushyira mu bikorwa ‘Huye Half Marathon’, avuga ko iri rushanwa ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2022 bityo babonye umwanya wo kwitegura bihagije, kandi ibyiciro byose birimo, haba abagabo n’abagore bizarushanwa.
Yavuze ko azahiga abandi muri buri cyiciro bazahabwa ibihembo birimo amafaranga bitewe n’icyiciro uwatsinze arimo, kuko nko mu babigize umwuga uwa mbere azahabwa amafaranga ibihumbi magana ane (Frw 400,000), uwa gatandatu ahabwe ibihumbi ijana (Frw 100,000).
Yagize ati “Abasheshe akanguhe tuzahemba babiri, kandi abazasoza irushanwa bazahabwa umudari ku buryo uzababera urwibutso rw’ibihe byose.”
Muri rusange ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwemeza ko ‘Huye Half Marathon’ izabyarira inyungu abahatuye, ndetse n’azabayitabira baturutse hanze ya Huye.
Insangamyamatsiko ya ‘Huye Half Marathon’ igira iti “Siporo ni ubuzima”.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye
