Nyuma y’imyaka isaga 17 adakorera igitaramo mu Rwanda, Richard Nick Ngendahayo, umuramyi wubatse izina mu muziki wo kuramya Imana, yateguje ibyishimo no kubohorwa mu gitaramo agiye gukorera muri BK Arena.
Ngendahayo azataramira muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025, mu gitaramo cyitezweho kuba imwe mu mpinduka y’isura y’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Yabwiye itangazamakuru ko Album ‘Niwe’, yitiriwe igitaramo cye, yayiherewe mu ndege, kuri we ni igisobanuro cy’urugendo rwe rw’imyaka 17 mu muziki wo kuramya.
Richard Nick yavuze ko iyi Album yakoze ku mitima y’abantu barenga miliyoni nyinshi, ibintu yemeza ko atigeze atekereza mbere.
Yashimangiye ko iki gitaramo cye muri BK Arena kitazaba icyo kumurika Album nshya, ahubwo kizaba umuhango wo gusoza paji ya ‘Niwe’ no gutangira indi nshya.
Yongeyeho ko iki gitaramo kizakurikirwa uruhererekane rw’ibindi azakorera mu bihugu birimo Amerika, Canada, Australia, i Burayi no mu bindi bihugu bya Afurika byamutumiye.
Ati “Bizaba ari ibihe byo gufunga paji ku byo Imana yakoze kuri Album ‘Niwe’, hanyuma dufungure imiryango mishya ku ya nyuma iri gutegurwa.”
Ngendahayo yavuze ko abazitabira igitaramo bazumva indirimbo zose zo kuri Album mu mwimerere yakorewemo, ndetse n’izindi nshya yashyize hanze.
Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Tracy Agasaro, yavuze ko yakozwe ku mutima no kugirirwa icyizere cyo kuba ari we uzayobora igitaramo cy’umuramyi Richard Nick Ngendahayo.
Iki gitaramo kiri gutegurwa na The Fill Gap Ltd, ari na yo yatumiye Ngendahayo mu Rwanda. Amatike y’iki gitaramo yamaze kujya ku isoko, aho aboneka binyuze ku rubuga www.ticqet.rw
Indirimbo za Richard Nick Ngendahayo zanditse amateka kuva 2005 zirimo Yambaye icyubahiro, Ni we, Wemere ngushime, Mbwira ibyo ushaka, Gusimba Umwonga, Si umuhemu, Cyubahiro n’izindi.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
