U Rwanda rwakiriye imiryango 69 igizwe n’abanyarwanda 222 barimo abagabo 12, abagore 58 n’abana 152, bose babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inzego z’ubuyobozi zabakiriye kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025 ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC.
Bahita bajyanwa mu Kigo cya Nyarushishi cyo mu Karere ka Rusizi, aho babanza guca by’agateganyo.
Bakirwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yababwiye ko Igihugu kizakomeza kubaba hafi no kubafasha gusubirana imitungo yabo.
Ati “Igihugu cyakubereye umubyeyi, kirakomeza kibabungabunge mu bibazo mwahuye nabyo, abari bafite imitungo aho bagiye nubwo yaba yari icunzwe n’abandi bazayihabwa, abatayihawe ku neza ubuyobozi buzabyinjiramo bubafashe.”
Akomeza agira ati “Abadafite imitungo basanze igihugu kizabafasha kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi, bubake imitungo yabo bundi bushya bahereye ku nkunga bazahabwa.”
Kuva muri Mutarama 2025, Abanyarwanda 5,167 bamaze kugaruka mu Gihugu bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abenshi bakaba baragiye bavuga ko bakiri muri DRC babwirwa ko nibagaruka mu Gihugu bazagirirwa nabi.
Iyo bageze mu Rwanda bahabwa ubufasha burimo amafaranga arenga ibihumbi 270 Frw ku urengeje imyaka 18 y’amavuko n’ibihumbi 182 Frw kuri munsi y’imyaka 18 y’amavuko, nk’amafaranga yo gutangiriraho ubuzima ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.



