Umuryango w’Itangazamakuru mu Rwanda wahaye igihembo Ingabire Marie-Immaculée uherutse kwitaba Imana, nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere no guharanira iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda.
Iki gihembo cyashyikirijwe umukobwa we ku wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2025, ubwo habaga ibirori byo guhemba abanyamakuru bitwaye neza mu mwaka wa 2025.
Inzego zireberera itangazamakuru mu Rwanda zirimo Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), n’Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Abagore mu Rwanda (ARFEM), byashimye uruhare rukomeye Ingabire yagize mu iterambere ry’itangazamakuru ry’u Rwanda.
Ingabire Marie-Immaculée witabye Imana tariki ya 9 Ukwakira 22025 afite imyaka 63 y’amavuko, mu itangazamakuru yakoreye ibigo bitanduanye birimo icyahozwe cyitwa ORINFOR, cyahindutse Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA, aza no kuba Umuyobozi Mukuru w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Ishami ry’u Rwanda.
Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, yavuze ko Ingabire yabaye umunyamakuru w’intwari, wari ufite umutima w’ukuri n’ukunda igihugu.
Ati “Yabaye intangarugero mu kuvuga ukuri mu buzima bwe n’umwuga we, yari umunyakuri, akunda umurimo kandi yiyemeza.”
Habumuremyi yavuze ko Ingabire Marie-Immaculée yagize uruhare mu kubaka itangazamakuru ryubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yabaye umwe mu bashinze ARJ na RFM, akaba kandi yari Visi Perezida wa mbere w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu 2003.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Dan Nkurunziza, yavuze ko iri shyirahamwe rizashyira miliyoni 2 Frw mu muryango wari washinzwe na Ingabire.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
