Intambara y’amagambo hagati ya Perezida Trump na Ramaphosa 

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bakomeje guterana amagambo bapfa abazungu batuye muri Afurika Y’Epfo.

Ni inkundura y’amagambo yatangiye mu mpera ya za 2024, ahanini Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinja Afurika y’Epfo gukorera ivangura abaturage bitwa ‘Aba-Afrikaners’, aba bakaba abazungu batuye muri Afurika Y’Epfo ariko bafite inkomoko mu Burayi mu bihugu birimo u Buhorandi, u Bufaransa n’u Budage.

Amerika ivuga ko aba bafatwa nabi, bakicwa ndetse bakaba barambuwe ubutaka bwabo ikarenga ikavuga ko bakorerwa Genocide.

Ibi byazambije umubano w’ibihugu byombi ndetse Amerika ihagarika zimwe mu nkunga yahaga Afurika y’Epfo ndetse na Ambasaderi wa Afurika y’Epfo i Washington arirukanwa.

Trump aherutse kuvuga ko mu bimukira bazahabwa ubuhungiro muri Amerika, abazungu baturuka muri Afurika y’Epfo ari bo bazitabwaho cyane.

Ubu ikigezweho ni uguterana amagambo hagati ya Perezida Donald Trump na Cyril Ramaphosa bishingiye ku nama y’abakuru b’ibihugu bikize byibumbiye mu kitwa G20 izabera i Johannesburg hagati ya tariki 22 na 23 Ugushyingo 2025.

Perezida Trump aherutse kuvuga ko nta mutegetsi numwe wa Amerika uzakandagira muri Afurika y’Epfo ko kandi ari amakosa kuba icyo gihugu cyarahawe kwakira iyo nama.

Ati “Nta muyobozi muri Guverinoma ya Amerika uzitabira mu gihe uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa.”

Mu kumusubiza, Perezida Ramaphosa yavuze ko ntakizabuza inama ya G20 kuba nubwo Amerika itazitabira, ko kandi ari igihombo kuri Amerika.

Ati ” Inama ya G20 izaba, abandi Bakuru b’ibihugu bazaba bari hano. Tuzafata ibyemezo by’ingenzi kandi kutitabira ni igihombo cyabo.”

Nibwo bwa mbere inama ya G20 igiye kubera ku mugabane wa Afurika.

Ubu Afurika y’Epfo niyo iyoboye Umuryango wa G20 urimo ibihugu birimo, Argentina, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexico, u Burusiya, Arabie Saoudite, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo, Turukiya, u Bwongereza, Leta zunze Ubumweza Amerika, hakiyongeraho Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi