Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yakiriwe na Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe ku wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025, aho muri Djibouti haberaga inama ya kabiri ya Komisiyo ihuriweho na za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’u Rwanda na Djibouti.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na “Perezida Ismail Omar Guelleh, amushyikiriza indamukanyo za Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kandi banaganira ku buryo bwo kurushaho kwimakaza ubufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na Djibouti.”
Ku wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025, U Rwanda na Djibouti byasinyanye amasezerano, icyenda arimo atatu y’imikoranire mu nzego zirimo siporo, ubuzima, guteza umuryango imbere yose agamije kurushaho gushimangira ubutwererane no guhamya umubano.
Aya yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier na mugenzi we wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, nyuma y’inama ya kabiri ya Komisiyo ihuriweho na Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’u Rwanda na Djibouti.
Umubano w’u Rwanda na Djibouti si uwa none, dore ko umaze gushinga imizi kuva mu 2013 ubwo Djibouti yahaga u Rwanda ubutaka bwa hegitari 20 n’izindi hegitari 20 mu 2017, bwo gukoreraho ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari. Muri Werurwe 2016, u Rwanda na rwo ruha Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 mu cyanya cyahariwe inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo.
Ibihugu byombi kandi mu bihe bitandukanye byasinye amasezerano arimo ay’ubuhinzi, ubukerarugendo, ubujyanama mu bya dipolomasi na politike, ubwikorezi bwo mu kirere, ishoramari, ikoranabuhanga ndetse n’inzego za polisi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
