Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa baryo, ryatangije ubukangurambaga bwiswe Capital Market Community Engagement, rigamije kwegera abaturage no kubahugura ku buryo bashobora guhindura ubwizigame bwabo ishoramari ry’igihe kirekire. Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Pierre Celestin Rwabukumba yavuze ko intego ari ukwegereza isoko ry’imari n’imigabane hafi y’umuturage. Yagize ati: “Tubafasha gufungura konti no kubereka uko ukuzigama mu gihe gihoraho byabageza ku nyungu buhoro buhoro.”
Mu biganiro byatanzwe, abaturage basobanuriwe imikorere y’Isoko ry’Imari n’Imigabane, uko abashoramari barindwa, ndetse n’uruhare rw’urwego rucunga isoko. Hanagaragajwe inzira yoroshye umuntu yanyuramo kugira ngo atangire ishoramari, irimo gufungura konti binyuze ku muhuza wemewe n’amategeko, kwiyandikishaho intego z’ishoramari ndetse no guhitamo ibicuruzwa by’ishoramari bikwiye, birimo imigabane, impapuro mpeshwamwenda cyangwa kugana ibigega by’abishyizehamwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko bishimiye kwakira iki gikorwa ku nshuro ya mbere, agira ati: “Gukangurira abaturage gukora ishoramari ni imwe mu nkingi z’iterambere ry’akarere kacu. Iyo abaturage binjiye mu ishoramari rinyuze mu nzira zizewe, bituma biyubakira ubushobozi bwo kwiteza imbere, gufungura amahirwe mashya no gushyigikira ubukungu bw’igihugu muri rusange.”
Mu Murenge wa Ndora, umuturage witwa Felix Mirimo yafunguye konti y’ishoramari kandi yiyemeza kujya atzigama buri kwezi.
Yagize ati: “Ishoramari rinyuze ku isoko ry’imari n’imigabane rimpaye icyerekezo gifatika cy’ejo hazaza h’umuryango wanjye. N’iyo naba ntanga amafaranga make, igihe kirekire gishobora kuyongera, bigatuma dushobora kwishyura amafaranga y’ishuri uyu munsi no gukora ishoramari igihe kigenda buhoro buhoro.”
Ubukangurambaga nk’ubu bufasha cyane mu gukemura ikibazo cy’ubumenyi buke ku bijyanye n’ishoramari, bituma amafaranga menshi aguma mu buryo bw’ubwizigame bw’igihe kirekire.
Kuzigama ku isoko ry’imari bitanga amahirwe yo kugera ku isoko ry’imari rifite imikorere inoze ku bashoramari b’imbere mu gihugu, ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bikabona aho bikura imari y’igihe kirekire yo kwagura ibikorwa.
Isoko ry’Imari n’Imigabane ritangaza ko riteganya gukomeza ubu bukangurambaga mu tundi turere, aho buri gikorwa kizajya gihuriza hamwe ibikorwa byo gutanga ubumenyi no gutangira serivisi z’ishoramari aho abaturage baherereye.



