Ituze ryagarutse mu Nzove

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rubashyiriyeho ubuyobozi bushya bw’Inzibacyuho cy’amezi atatu, abakunzi n’abafana ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza akanyamuneza k’uko habonetse ituze mu ikipe bihebeye.

Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo 2025, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwasohoye Itangazo rwaganeye Umuryango wa Rayon Sports, rikubiyemo ibyemezo byafatiwe uyu Muryango umaze iminsi urimo ibibazo by’Imiyoborere.

RGB yashyizeho Komite Nyobozi y’Inzibacyuho igomba kuyobora uyu Muryango mu mezi atatu ari imbere, ndetse ubu buyobozi mu nshingano bwahawe, harimo kuvugurura amategeko y’uyu Muryango.

Izindi nshingano ubu buyobozi bwahawe mu gihe cy’amezi atatu, harimo Gukurikirana Igenzura ry’Imikorere y’Umuryango, Gusigasira Ubumwe n’Ubusugire bw’Umuryango wa Rayon Sports mu gihe cy’Inzibacyuho no Gukurikirana ibikorwa n’Imirimo yose y’Umuryango mu gihe cy’amezi atatu.

Harimo kandi gusesengura no kuvugurura inzego z’Imiyoborere z’uyu Muryango, hagenwa n’inshingano za zo. Nyuma yo gushyirwaho k’ubu buyobozi bw’inzibacyuho buyobowe na Murenzi Abdallah, aba-Rayons bo bavuga ko byibura ikipe bihebeye yongeye kugira ituze mu gihe hari hashize igihe humvikanamo umwuka mubi hagati y’ubuyobozi.

Nyuma y’uko hashyizweho ubu buyobozi buyobowe na Murenzi, aba-Rayons bagiye kureba imyitozo y’ikipe mu Nzove, bagaragaje ko bishimiye izi mpinduka bamwe bari baragiye ku ruhande, bavuga ko bahise bagaruka mu rugo.

Umwe mu bagarutse mu rugo, ni Malaika usanzwe uzwi nk’inkoramutima y’iyi kipe nyuma y’uko yari aherutse gutangaza ko kuva Gikundiro yatsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 atazongera kwisiga amarangi ukundi ariko kuri iyi nshuro yatangaje ko yisubiyeho kuri icyo cyemezo yari yafashe.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko hari bamwe bashobora kuzongera kwigizwa hirya bakabuzwa kongera kwegera ibikorwa ibyo ari byo byose by’Umuryango wa Rayon Sports bitewe n’imyitwarire yakomeje kubagaragaraho.

Murenzi Abdallah wahawe kuyobora Inzibacyuho ya Rayon Sports, yahise asura ikipe iri kwitegura Gicumbi FC
Mu Nzove hari akamwenyu
Abasaga n’ababererekeye Twagirayezu, bahise batangira kugaruka mu bikorwa by’ikipe
Abahawe inshingano zo kwegera ikipe muri iki gihe cy’Inzibacyuho, bose barebye imyitozo y’ikipe
Gakwaya Olivier ari mu buyobozi bw’Inzibacyuho
Murenzi yabibukije ko babari hafi
Malaika yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi