Irankunda Javan, uzwi mu muziki nka Javanix, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye, yamaze gutegura album ye ya kabiri yise ‘Way to Shine’, ateganya kuyishyira hanze mu minsi ya vuba.
Ibi Javanix yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, ubwo yavugaga ku nzira y’inzitane yanyuzemo kuva mu kwinjira mu muziki kugeza ubwo utangiye kumwinjiriza agatubutse.
Aha Javanix yagize ati: “Nyuma y’igihe nari maze mpugiye mu mirimo yo gukora kuri album yanjye ya kabiri, abakunzi banjye bitegure ko vuba aha izabageraho.”
Javanix yavuze ko iyi album ye nshya ifite igisobanuro gikomeye kuko n’izina ubwaryo risobanura inzira itoroshye yanyuze, aho abacantege bamuteze imitego ariko impano ye ikamuharurira inzira.
Yavuze ko iyi album iriho abahanzi bakomeye, barimo Mr Nice, bakoranye indirimbo ebyiri zirimo iyitwa Hakuna Noma n’iyitwa Anjelina.
Iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bazwi mu Rwanda nka Theo Bosebabireba, Mr Kagame, Racine n’ize ku giti cye zirimo Bless, Biloko, Gatarina, Ibare, Body, Way To Shine na Sasa.
Iyi album yarambitsweho ukuboko n’abatunganya amashusho batandukanye, mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Black Record Lab, ihagarariwe na Producer Logic Hit It.
Javanix yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Night Love, Seriye, Sepera, Pain Killer, Amabia, Nkatira n’izindi.
Kanda hano urebe indirimbo za Javanix
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
