Ingimbi zitarengeje imyaka 17 zitegura CECAFA izabera muri Éthiopie, ni zo zabimburiye abandi gutaha Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatangiye gukora nyuma y’imyaka 11 yubakwa.
Umuhango wo gutangiza iyi Hoteli, wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, witabirwa n’abarimo Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, Visi Perezida we wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo, Mugisha Richard ndetse na Komiseri Ushinzwe Iterambere, Kanamugire Fidèle.
Izi ngimbi z’u Rwanda zatangiye kuyikoreramo umwiherero, ziri kwitegura CECAFA izatangira tariki ya 15 Ugushyingo 2025. Iri rushanwa rizatanga amakipe azahagararira aka Karere mu Gikombe cya Afurika.
Iyi kipe iri mu itsinda rya mbere hamwe na Éthiopie, Kenya, Somalia na Sudani y’Epfo.
Iyi hoteli y’inyenyeri enye igizwe n’ibyumba 88 yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, aho yagombaga kurangira mu mpera za 2016.
Yagombaga kuzura itwaye miliyoni 4$, ni ukuvuga arenga miliyari 4 Frw yari kuva ku baterankunga babiri b’ingenzi ari bo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA n’iryo muri Maroc.
Gusa, nyuma yo guhura n’imbogamizi zitandukanye, hubatswe igice cyayo kimwe kigizwe n’ibyumba 42, ibyumba bibiri binini byo kuriramo, ibyumba bitandukanye bizifashishwa nk’ibilo n’ibindi byumba bibiri binini by’inama.
Mu ntangiriro za 2023 ni bwo imirimo yo kubaka iki gice cy’umushinga wose cyashyizweho akadomo mu gihe cyari cyasubukuwe muri Kamena 2021.
Biteganyijwe ko iyi hoteli izajya yakira n’abantu basanzwe bahasohokera, imbere yayo hari kubakwa ikibuga kizunganira Kigali Pelé Stadium ku mikino idafite abafana benshi kuko kizajya cyakira 1000 gusa.




UMUSEKE.RW
