Nyuma y’imyitwarire mibi amaze iminsi agaragaza, Amissi Cédric yafatiwe ibihano na Kiyovu Sports yamuhagaritse imikino ibiri.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025, ni bwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyobowe na Nkurunziza David, bwandikiye Amissi Cédric bumumenyesha ko iyi kipe yamuhagaritse imikino ibiri kubera imyitwarire mibi amaze iminsi agaragaza.
Uyu mukinnyi kandi, yamenyeshejwe ko yambuwe ubuyobozi bwo gukomeza kuyobora bagenzi be nka kapiteni wa bo. Ni nyuma y’uko aherutse gusimbuzwa ku mikino ibiri ya shampiyona ya Gasogi United na Al-Merrikh, maze agakuramo igitambaro cy’ubukapiteni akagikubita hasi agaragaza ko atishimiye gusimbuzwa.
Amissi yamenyeshejwe kandi ko agomba gukomeza kwitabira imyitozo nk’uko biri mu masezerano y’akazi yagiranye n’ikipe.
Urucaca ruri kwitegura umukino wa Gorilla FC w’umunsi wa Munani wa shampiyona uzakinwa ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025 Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

UMUSEKE.RW
