Komite nshya ya AS Kigali yinjiranye intsinzi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’amasaha make AS Kigali ibonye ubuyobozi bushya buyobowe na Jean Chrysostome Rindiro, yabonye amanota atatu yakuye kuri Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Karindwi wa shampiyona.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, ni bwo habaye imikino yasozaga iy’umunsi wa Karindwi wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo [Rwanda Premier League].

Umwe mu mikino yari ihanzwe amaso, ni uwahuje Rayon Sports na AS Kigali iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Ibifashijwemo na Nshimiyimana Tharcisse na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’, ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yatsinze iyo mu Nzove ibitego 2-0 maze itahana amanota yuzuye y’umunsi wa Karindwi wa shampiyona.

Ni intsinzi yahuriranye n’itorwa rya Komite Nyobozi nshya y’iyi kipe, nyuma y’amatora yabaye kuri iki Cyumweru. Biciye mu Banyamuryango ba AS Kigali, Jean Chrysostome Rindiro ni we bahaye icyizere cyo kubayobora mu myaka ine iri imbere.

Visi Perezida w’iyi kipe, yagizwe Kankindi Anne-Lise mu gihe Umunyamabanga Mukuru yabaye Habanabakize Fabrice, Habiyakare Chantal agirwa umubitsi, Sangano Yves agirwa Umujyanama mu by’amategeko mu gihe Harindintwali Jonathan yagizwe Umujyanama mu bya Tekiniki.

Uko indi mikino y’umunsi wa Karindwi yarangiye:

Mukura VS 1-2 AS Muhanga

Bugesera FC 2-3 Rutsiro FC

Amagaju FC 1-1 Etincelles FC

Marines FC 1-0 Gorilla FC

Musanze FC 3-2 APR FC

Gasogi United 1-0 Kiyovu Sports

Police FC 2-1 Gicumbi FC

Tharcisse watsinze igitego cya Mbere ubwo yishimanaga na bagenzi be
Muzungu yaje ashimangira intsinzi
Didier na bagenzi be babujije Rayon Sports kwinyagambura
Prince nawe ni ko yahaga akazi gakomeye ba myugariro ba Rayon Sports
Nshimiye yagize umukino mwiza
AS Kigali yakiriye neza Komite Nyobozi nshya
AS Muhanga yavuye i Huye yemye
Police FC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi