Kimwe mu byavugiwe mu Nama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango b’Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda y’Abagabo (Rwanda Premier League), ni Ingengo y’Imari y’uyu mwaka w’imikino 2025-26 aho hatangajwe ko amafaranga azakoreshwa angana na miliyoni 800 Frw.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025, Abanyamuryango ba Rwanda Premier League, bakoze inama y’Inteko Rusange yari igamije kugaragaza uko uyu muryango uhagaze no kuba amakuru ku bindi bimaze iminsi bivugwa.
Mu bitabiriye iyi nama, harimo Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, Hadji Mudaheranwa Yussuf uyobora Rwanda Premier League [RPL], Jules Karangwa usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’uru rwego ndetse n’abayobozi 15 muri 16 bakina shampiyona y’u Rwanda.
Jules aganira na Inyarwanda dukesha iyi nkuru, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa, yemeje ko uru rwego ruzakoresha Ingengo y’Imari ingana na miliyoni 800 Frw ndetse avuga aho azava.
Ati “Muri uyu mwaka w’imikino, tuzakoresha Ingengo y’Imari ya miliyoni 800 Frw.”
Uyu Muyobozi yakomeje avuga aho aya mafaranga azaturuka, ndetse yemeza ko bafite arenga gato miliyoni 500 Frw.
Ati “Muri izo miliyoni 800 Frw, ubu dufitemo miliyoni 570 Frw. Harimo miliyoni 220 Frw za StarTimes, 280 Frw za FERWAFA na miliyoni 70 Frw zizaturuka mu bafatanyabikorwa bahemba abitwaye neza ku mikino n’ibindi.”
Jules yakomeje avuga ko bateganya andi mafaranga azaturuka ku biciro by’amatike yo ku ma Stade, cyane ko FERWAFA iheruka kubiha umugisha ndetse n’andi azava mu kwerekana imikino mu buryo bw’iya kure ‘Online’.
Muri gahunda yo gukomeza guteza imbere shampiyona y’u Rwanda, Jules yavuze ko nta gihindutse, mu mpera z’ukwezi gutaha uyu mwaka, Rwanda Premier League izaba yarafunguye Televiziyo ikorera ‘Online’ ikazaba yerekana imikino yose.
Ati “Bigenze neza mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, tuzaba dufite Televiziyo ya ‘Online’ yerekana Shampiyona yacu. Hari Ibiciro byagenwe ku bazaba bifuza kureba iyo mikino.”
Mu gihe amakipe y’Ibihugu ari gukina imikino ya gicuti mu munsi wa FIFA, shampiyona y’u Rwanda izasubukurwa hakinwa imikino y’umunsi wa Munani mu mpera z’Icyumweru gitaha.



UMUSEKE.RW
